Paris Saint-Germain yakiriye uyu mukino wabereye kuri Parc des Princes, aho amakipe yombi yaburaga bamwe mu bakinnyi kubera ibibazo bitandukanye.
Iminota 15 ibanza yaranzwe n’umukino utuje, ariko Paris Saint-Germain ibonamo uburyo bubiri bwiza, aho umupira wa mbere ari ishoti ryatewe na Angel Di Maria, ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu David De Gea mu gihe Layvin Kurzawa yananiwe kurenza umupira uyu munyezamu begeranye.
Manchester United yanyuzagamo igasatira, yafunguye amazamu ku munota wa 23, ku gitego cyatsinzwe na Bruno Fernandes nyuma yo gusubiramo penaliti yahawe ikipe ye ubwo Abdou Diallo yakoreraga ikosa kuri Anthony Martial mu rubuga rw’amahina.
Keylor Navas yabanje gukuramo umupira watewe na Fernandes, ariko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire (VAR) rigaragazaga ko uyu munyezamu wa Paris Saint-Germain yari yavuye mu murongo mbere y’uko haterwa umupira, penaliti isubirwamo.
Iyi kipe yo mu Bwongereza, yashoboraga kandi gutsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Bruno Fernandes ku munota wa 38, Navas ashyira umupira muri koruneri yatewe, Scott McTomminay ashyizeho umutwe umupira uca ku ruhande rw’izamu nyuma yo gukora ku kuguru k’umukinnyi wa PSG.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa PSG, Moïse Keane asimbura Idrissa Gana Gueye ndetse biha imbaraga iyi kipe yatangiye gusatira, Kylian Mbappé ahusha igitego ku mupira washyizwe muri koruneri na De Gea.
Uku gusatira kwa PSG, kwatanze umusaruro ku munota wa 54, ku mupira wa koruneri yatewe na Neymar, Anthony Martial ashyizeho umutwe, uruhukira mu izamu rye. Amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Paul Pogba winjiye asimbura Alex Telles, yahinduye umukino ku ruhande rwa Manchester United yahushije uburyo bubiri bwiza bwabonywe na Marcus Rashford, imipira ibiri ikomeye yateye, yombi ikurwamo na Keylor Navas.
Paris Saint-Germain yashoboraga kubona igitego cya kabiri habura iminota umunani ngo umukino urangire, ishoti rikomeye ryatewe na Neymar rikurwamo na De Gea.
Manchester United yabonye igitego cy’intsinzi ku munota wa 87, ku mupira Pogba yahereje Marcus Rashford, aroba umunyezamu Navas.
Undi mukino wabaye mu itsinda H, warangiye RB Leipzig itsinze Istanbul Basaksehir ibitego 2-0 byombi byatsinzwe na Angelino mu minota 20 ya mbere.
Uko amakipe yatsindanye ku wa Kabiri
Itsinda E
- Chelsea 0-0 Seville
- Rennes 1-1 FK Krasnodar
Itsinda F
- Zenit St Petersburg 1-2 Club Brugge
- Lazio 3-1 Borussia Dortmund
Itsinda G
- Dynamo Kiev 0-2 Juventus
- Barcelona 5-1 Ferencvaros
Itsinda H
- Paris Saint Germain 1-2 Manchester United
- RB Leipzig 2-0 Istanbul Basaksehir
Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu
Itsinda A
- RB Salzburg vs Lokomotiv Moscow (18:55)
- Bayern Munich vs Atlético Madrid
Itsinda B
- Real Madrid vs Shakhtar Donetsk (18:55)
- Internazionale vs Borussia Monchengladbach
Itsinda C
- Manchester City vs FC Porto
- Olympiacos vs Marseille
Itsinda D
- Ajax vs Liverpool
- FC Midtjylland vs Atalanta



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!