Uyu mukino w’Umunsi wa 38 usoza Shampiyona y’u Bwongereza wabaye ku Cyumweru, tariki 19 Gicurasi 2024 kuri Etihad Stadium.
Iyi kipe yari ihanganye na Arsenal yayigendaga runono, aho itari yemerewe no kunganya kuko yashoboraga gutakaza igikombe.
Ni umukino Man City yatangiranye igitego kuko ku munota wa kabiri gusa, Phil Foden uherutse guhembwa nk’umukinnyi w’umwaka yateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina atsinda igitego cya mbere.
Bidatinze, Foden yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 19, ku mupira mwiza yahawe na Rodri, undi ntiyamutenguha yongera guhindukiza umunyezamu Alphonse Areola.
Mu minota 35, West Ham yatangiye kwinjira mu mukino no kugera imbere y’izamu rya Stefan Ortega, ku munota wa 42, Mohammed Kudus yishyuye igitego cya mbere, ku mupira wavuye muri koruneri awukina yigaramye.
Igice cya Mbere cyarangiye Manchester City iyoboye umukino n’ibitego 2-1.
Ikipe y’i Manchester yongeye gutangirana imbaraga igice cya kabiri irasitara bikomeye. Ku munota wa 59, Rodri yatsinze igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe na Bernardo Silva, atera ishoti rigendera hasi, Areola ntiyabasha kurihagarika.
Mu minota 70, umukino watuje utangira gukinwa cyane mu kibuga hagati ari nako Man City ikomeza kwiharira umupira cyane.
Mu minota ya nyuma, West Ham yagerageje gusatira ndetse iza no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 87 cyatsinzwe na Tomáš Souček ariko umusifuzi aracyanga avuga ko yagitsindishije akaboko.
Umukino warangiye Manchester City yatsinze West Ham United ibitego 3-1 ikora amateka yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya ibibaye bwa mbere mu mateka y’u Bwongereza.
Ku rundi ruhande, Arsenal yakinaga ireba uko i Manchester bihagaze yabuze igikombe ku munota wa nyuma nubwo yatsinze Everton ibitego 2-1.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Liverpool yatsinze Wolverhampton ibitego 2-0, mu mukino wa nyuma w’umutoza Jürgen Klopp wari umaze imyaka icyenda muri iyi kipe.
Manchester United yatsinze Brighton & Hove Albion ibitego 2-0, Chelsea na yo yitwara neza imbere ya Bournemouth iyitsinda ibitego 2-1.
Muri rusange iyi shampiyona yarangiye Man City yegukanye igikombe n’amanota 91, ikurikiwe na Arsenal ifite 89, Liverpool na 82, Aston Villa ku mwanya wa kane n’amanota 68.
Tottenham iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 66, ikurikiwe na Chelsea ifite 63, mu gihe Newcastle na Manchester United zinganya 60.
Amakipe atatu ya nyuma yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ni Luton Town, Burnley na Sheffield United.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!