Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino wabereye kuri Turf Moor ku mugoroba wo ku wa Gatatu, cyatsinzwe na Erling Haaland ku munota wa gatanu.
Haaland yateye umupira wafashe igiti cy’izamu ndetse ahusha ubundi buryo butandukanye bwashoboraga guha Man City umutekano hakiri kare, ariko umukino urangira iyi kipe itozwa na Pep Guardiola ibonye intsinzi isa n’igoye.
Gutsinda byatumye City igira amanota 70 ku mwanya wa mbere, iyanganya na Arsenal zinganya ibitego 37 zizigamye, ariko Guardiola n’abakinnyi be binjije ibitego byinshi mu mikino bakinnye.
Ni mu gihe gutsindwa byatumye Burnley imanuka mu Cyiciro cya Kabiri kuko yagumanye amanota 22 ku mwanya wa 19, irushwa amanota 13 n’ikipe ya 16 kandi isigaje imikino ine gusa.
Nyuma y’umukino, Guardiola yagize ati “Wari umukino mwiza mu by’ukuri, ku bw’amahirwe make twahushije uburyo bwinshi. Twugariye neza mu gice cya kabiri. Mu gice cya kabiri twagize ibibazo bike. Ku Cyumweru twakinnye umukino wadusabye byinshi. Ntabwo byoroshye kongera gukina nyuma y’iminsi itatu muri Premier League, ariko twagombaga kugerageza.”
Manchester City imaze imikino 11 ya Shampiyona idatsindwa, izongera gukina umukino wa Premier League tariki 4 Gicurasi, yakirwa na Everton mu gihe ku wa Gatandatu w’iki cyumweru izahura na Southampton muri ½ cya FA Cup.
Mbere yaho, Arsenal yo izakina imikino ibiri ya Premier League irimo uwo izakiramo Newcastle United ku wa Gatandatu n’undi izakiramo Fulham tariki ya 2 Gicurasi. Ariko hagati y’iyo mikino yombi izahuramo na Atlético Madrid muri ½ cya UEA Champions League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!