00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mamadou Sakho mu bazita amazina abana b’ingagi mu Kinigi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 September 2026 saa 08:59
Yasuwe :

Uwahoze ari myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Mamadou Sakho, yashyizwe ku rutonde rw’abazita amazina abana b’ingagi mu birori bya Kwita Izina bizabera mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026.

Uyu mwaka, abana b’ingagi 22 ni bo bazitwa amazina, muri iki gikorwa ngarukamwaka kizaba ku nshuro ya 21.

Sakho w’imyaka 36, ni umwe mu bantu 22 bahawe inshingano zo kwita amazina aba bana b’ingagi, aho azaba ari kumwe n’abandi barimo Patrice Evra uri mu Rwanda.

Uyu Munya-Mali ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa yamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru, aho yakiniye amakipe akomeye arimo Paris Saint-Germain, Liverpool na Crystal Palace mu Bwongereza.

Mamadou Sakho yatangiye gukinira ikipe nkuru ya Paris Saint-Germain mu 2007, mbere yo kujya muri Liverpool mu 2013.

Yayimazemo imyaka ine, akomereza muri Crystal Palace yakiniye kugeza mu 2021 mbere yo kujya muri Montpellier yakiniye imyaka ibiri mbere yo gusoreza muri FC Torpedo Kutaisi mu 2025.

Mu Ikipe y’Igihugu, Sakho yakiniye u Bufaransa imikino 29, ndetse yari mu bakinnyi bahagarariye iki gihugu mu Gikombe cy’Isi cya 2014 cyabereye muri Brésil.

Uretse umwuga we muri ruhago, Sakho yagiye akora ibikorwa bitandukanye byo gufasha no gushyigikira ibikorwa bigamije mibereho myiza ku batuye mu bice binyuranye by’Isi.

Kugeza ubu abana b’ingagi 438 ni bo biswe amazina kuva mu 2005.

Mamadou Sakho wakiniye u Bufaransa, yatangajwe mu bazita amazina abana b'ingagi uyu mwaka
Mu rugendo rwe nk'umukinnyi, Sakho yakinnye igihe kinini mu Bwongereza
Mamadou Sakho yakiniye Paris Saint-Germain ifitanye ubufatanye n'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages