00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya RDC kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 August 2026 saa 06:58
Yasuwe :

Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga wakiniye Rayon Sports, yatangaje ko ababajwe n’uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwamutereranye mu myaka imyaka ibiri amaze avuye mu Rwanda kubera igikorwa yakoze agaragaza ko ashyigikiye igihugu cye.

Luvumbu yavuye mu Rwanda muri Gashyantare 2024 nyuma y’impaka zakurikiye umukino Rayon Sports yatsinzemo Police FC ibitego 2-1 ku wa 11 Gashyantare uwo mwaka.

Muri uwo mukino, uyu mukinnyi yatsinze igitego kuri coup-franc, acyishimira apfuka ikiganza ku munwa, ikindi agitunga ku mutwe, yigana ikimenyetso cyari cyakozwe n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya RDC mu Gikombe cya Afurika cya 2023 cyaberaga muri Côte d’Ivoire.

Uku gupfuka ku munwa ni igikorwa cya politiki cyari kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri bukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa RDC nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Nyuma y’uwo mukino, Rayon Sports yasohoye itangazo inenga imyitwarire ya Luvumbu, mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamuhagaritse amezi atandatu mu bikorwa by’umupira w’amaguru ku butaka bw’u Rwanda kubera kuvanga siporo na politiki.

Bidatinze, Rayon Sports na Luvumbu bemeranyije gusesa amasezerano. Uyu mukinnyi yahise ava mu Rwanda, anyura i Goma mbere yo kujya i Kinshasa ku wa 14 Gashyantare 2024.

Ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili, Luvumbu yakiriwe n’abayobozi bo muri RDC barimo François Claude Kabulo Mwana Kabulo wari Minisitiri wa Siporo. Icyo gihe igikorwa cye cyishimiwe na benshi muri RDC, afatwa nk’umukinnyi w’intwari washyize imbere inyungu z’igihugu cye.

Byageze n’aho Perezida Félix Tshisekedi agaragaza ko ikibazo cy’uyu mukinnyi akizi, ndetse hatangazwa ko hari umugambi wo kumwakira no kumuhemba kubera icyo abayobozi ba RDC bitaga ubutwari yagaragaje.

Nyuma y’imyaka ibiri ariko, Luvumbu avuga ko ibyo yari yijejwe byose byarangiriye mu magambo.

Ati "Kuva ngeze hano i Kinshasa nta faranga na rimwe nigeze mpabwa. Ndetse na gahunda yo guhura na Perezida wa Repubulika, nta cyigeze gikorwa.”

Mu ‘live’ yakoreye kuri TikTok, uyu mukinnyi yanagaragaje ko atazi niba hari ubufasha yaba yaragenewe n’Umukuru w’Igihugu ariko bukaba bwararigishijwe n’abantu bamukikije.

Yakomeje ati “Ndi hano, naratereranywe. Ndi gupfa ndeba kandi bucece.”

Nyuma yo kuva muri Rayon Sports, Luvumbu yongeye gusubira muri AS Vita Club yari yarakiniye mbere. Muri Kamena 2024, iyi kipe y’i Kinshasa yatangaje ko yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.

Luvumbu yari yarageze muri Rayon Sports bwa mbere mu 2021 avuye muri Youssoufia Berrechid yo muri Maroc. Yaje kuyivamo, ariko ayisubiramo muri Kanama 2023, ahabwa amasezerano y’umwaka umwe yari kumugeza mu mpeshyi ya 2024.

Inkuru bifitanye isano: Tshisekedi yavuze ibigwi Luvumbu, yiyemeza kumugororera

Luvumbu yashinje Leta ya RDC kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda
Ubwo yari amaze kugera i Kinshasa avuye mu Rwanda mu 2024, Luvumbu yagiranye ibiganiro na Minisitiri François Claude Kabulo Mwana Kabulo
Uyu mukinnyi yari yahise ashakirwa ikipe, ashyirwa muri AS Vita Club yigeze gukinira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages