Habimana asanzwe ari umutoza wa Musanze FC, ikipe yo mu Majyaruguru iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nyuma y’iminsi itanu imaze gukinwa.
Inshingano yahawe mu Amavubi U15 azazikorana na Bisengimana Justin, usanzwe ari Umutoza wungirije muri Police FC ndetse na Kabalisa Kaliopi usanzwe ari Umutoza w’Abanyezamu ba Mukura Victory Sports.
Lumumba yahawe gutoza Amavubi y’Abato mu gihe Musanze FC abereye umutoza mukuru iri kwitegura imikino ya Shampiyona irimo uzayihuza na APR FC ku wa 6 Ukwakira 2023.
Ni wo wa nyuma azatoza mbere yo kujya mu mwiherero ku wa 9 Ukwakira 2023. Indi mikino irimo izahuza Musanze FC n’amakipe arimo Etincelles FC, Rayon Sports, Muhazi United na AS Kigali izatozwa na Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’, usanzwe ari Umutoza wungirije muri iyi kipe yiyita ’Ingagi Nkuru.’
Umutoza Lumumba yanyuze mu Ikipe y’Igihugu mu bihe bitandukanye yaba iy’Abagore, iy’Abagabo y’Abari Munsi y’imyaka 23 ndetse yanabaye Umutoza wungirije wa Mashami Vincent mu Amavubi makuru y’abagabo.
Lumumba ufite Licence A ya CAF yaciye kandi mu makipe atandukanye arimo SEC Academy, Isonga FC, Rayon Sports, Amagaju FC, Musanze FC, AS Muhanga n’ayandi.
Uretse umwuga w’ubutoza, Lumumba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Icungamutungo yabonye mu 2005.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!