Nyuma yo kunganya na Mtibwa Sugar igitego 1-1 ku wa Gatatu, abafana ntibishimiye ibyemezo yafashe mu mukino, bamusakuriza bamusaba gusimbuza Gnamien Yikpe, bavuga ko atitwaye neza.
Ubuyobozi bwa Yanga SC bwatangaje ko bwamaze kwirukana uyu Mubiligi kubera amagambo adakwiye yavugiye mu itangazamakuru mu cyumweru gishize.
Iti “Ubuyobozi bwa Yanga SC bwababajwe n’ibyatangajwe n’umutoza Luc Eymael kuri ubu biri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Bitewe n’amagambo adakwiye umuntu ubarizwa mu ruganda rwa siporo, ubuyobozi bwa Yanga bwahisemo kwirukana Eymael ndetse agahita ava mu gihugu mu gihe cya vuba.”
Amagambo yirukanisha Luc Eymael arimo kuba yaravuze ko atigeze yishimira igihugu cya Tanzania, ko ari abantu batize atigeze akunda kubera ko nta modoka, internet nziramugozi (WiFi) cyangwa DSTV bamuhaye, kandi ko nta kintu bazi ku mupira.
Ati “Ntabwo nishimiye igihugu cyanyu [Tanzania]. Muri abantu batize nanze urunuka. Ntabwo mfite imodoka, WiFi cyangwa DSTV. Aba bafana ntacyo bazi ku mupira w’amaguru. Ni nk’inguge cyangwa imbwa zimoka gusa.”
Luc Eymael kandi yavuze amagambo mabi anenga imisufurire n’itoneshwa rya Simba SC, mukeba wa Yanga SC.
Ati “Yanga SC ufite abayobozi bakurwanya kuko uri ikipe ikennye kandi nta buremere uzigera ugira mu ishyirahamwe ry’umukino. ”
Luc Eymael w’imyaka 60, yatoje amakipe atandukanye arimo Rayon Sports yo mu Rwanda, AFC Leopards yo muri Kenya na El Merreikh yo muri Sudan.
Bivugwa ko Umunyarwanda Hitimana Thierry utoza Namungo FC ari mu bashobora guhabwa akazi na Yanga SC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!