00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lotfi yagizwe Umutoza wa Gicumbi FC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 June 2026 saa 09:28
Yasuwe :

Ikipe ya Gicumbi FC yatangaje ko Umunya-Tunisia Afahmia Lotfi watoje Mukura Victory Sports na Rayon Sports, ari we uzayitoza mu myaka ibiri iri imbere.

Uyu mutoza nta kazi yari afite nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu Ugushyingo 2025.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026, Gicumbi FC yemeje ko yamaze guha akazi Lotfi.

Iti “Gicumbi FC yamaze kumvikana n’umutoza umenyereye Shampiyona ya hano mu Rwanda Afhamia Lotfi, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.”

Iyi kipe yongeyeho ko mu minsi ya vuba izatangira gutangaza abakinnyi bashya yaguze.

Lotfi yavuye mu Rwanda mu Ugushyingo nyuma yo kugira umusaruro muke mu mezi atatu gusa yatojemo Rayon Sports.

Uyu Munya-Tunisia yari yerekeje muri Gikundiro nyuma yo kumara imyaka itatu muri Mukura VS yafashije kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro mu 2025.

Kuri ubu Lotfi aracyafitanye ibibazo na Rayon Sports itaramwishyura miliyoni 20 Frw nyuma yo kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Muri Gicumbi FC, Afahmia Lotfi yabisikanye na Bisengimana Justin werekeje muri AS Kigali gusimbura Mbarushimana Shabani.

Gicumbi FC yari izamutse mu Cyiciro cya Mbere muri uwo mwaka, yasoje Shampiyona ya 2025/26 iri ku mwanya wa 12 mu makipe 18.

Afahmia Lotfi uheruka gutandukana na Rayon Sports, yagizwe Umutoza wa Gicumbi FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages