00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lomami Marcel wanzwe na Kiyovu Sports, yasamiwe hejuru na Vision FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 March 2025 saa 08:20
Yasuwe :

Lomami Marcel watandukanye na Kiyovu Sports kubera umusaruro mubi, yahawe akazi na Vision FC na yo iri guhangana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, ayisinyira amezi atatu.

Muri Mutarama 2025, ni bwo Kiyovu Sports FC yari imaze gutandukana na Bipfubusa Joslin kubera kutumvikana ku masezerano y’impande zombi, yahaye akazi Lomami kugira ngo azahure ikipe.

Ni umutoza wafashe ikipe mu bihe bigoye, dore ko yagombaga kuyitoza muri Shampiyona y’u Rwanda by’umwihariko mu mikino yo kwishyura.

Ku bw’amahirwe make yahise ahura n’imikino ibiri ya APR FC na Rayon Sports ziyoboye Shampiyona zinahanganiye iki gikombe, akurikizaho Gasogi United, ibyatumye ahita asezererwa mu ikipe kuko amasezerano yamutegekaga guhita agenda mu gihe yatsindwa imikino itatu yikurikiranya.

Lomami akimara gutandukana n’Urucaca, Vision FC yari irambiwe umusaruro mubi wa Abdou Mbarushimana yahise imusamira hejuru kugira ngo ayifashe kurwana n’ubuzima, imusinyisha amasezerano y’amezi atatu.

Asanze iyi kipe yageze ku mwanya wa nyuma kuko yatsinzwe na Rutsiro FC ibitgo 2-1, mu gihe Kiyovu Sports byanganyaga amanota yatsinze Gorilla FC ibitego 3-1 mu mikino y’Umunsi wa 19 wa Shampiyona.

Vision FC ya 16 n’amanota 12 ndetse n’umwenda w’ibitego 16, mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda izahura na Marine FC, mu mukino uzabera mu Karere ka Rubavu.

Lomami ni umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga, aho yanyuze muri Rayon Sports, Gasogi United na Gorilla FC.

Lomami Marcel yahawe gutoza Vision FC
Lomami Marcel yahawe amezi atatu yo kuba azahuye Vision FC
Abdou Mbarushimana yatandukanye na Vision FC kubera umusaruro mubi
Vision FC iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .