Lomami Marcel utoza Gorilla FC yatawe muri yombi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Werurwe 2021 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Umutoza wungirije wa Gorilla FC yo mu Cyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Lomami Marcel, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.

Lomami Marcel yafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Werurwe 2021. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuva mu 2019, uyu mugabo yatangiye guhoza umugore we ku nkeke ariko muri icyo gihe akenshi iyo habagaho gukimbirana bariyungaga bikarangira.

Nyuma y’aho bagiranye ibibazo kugeza ubwo ku wa 13 Ukwakira 2020, umugore yareze umugabo we muri RIB, anakorerwa dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha. Icyo gihe, Lomami yakurikiranyweho ari hanze.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 12 Werurwe 2021, ni bwo Lomami yakoreye umugore we ibikorwa byo kumuhoza ku nkeke, bituma afata umwanzuro wo kongera kumurega.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza riri gukorwa mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Yagize ati “RIB irihanangiriza abantu bose bahohotera abo bashakanye. Ntibikwiye ko umuntu ahohotera uwo bashakanye. Inama RIB itanga ni uko igihe ibibazo bumva badashobora kubyikemurira bajya begera inzego za Leta zikabafasha kubikemura aho kuguma muri ayo makimbirane ashobora gutuma hakorwa ibindi byaha biremereye nk’ubwicanyi.’’

Yasabye abaturage bose gufatanya mu kurwanya icyaha cyo guhohoterana no kwirinda kugihishira kugira ngo gicike burundu.

Lomami Marcel yatoje mu makipe arimo Rayon Sports (yungirije) na Gasogi United yafashije kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, ariko nyuma ayivamo yerekeza muri Gorilla FC, aho kuri ubu yungirije Ruremesha Emmanuel.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake cyo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Lomami Marcel uri mu batoza ba Gorilla FC yatawe muri yombi
Lomami ari mu bafite izina mu mupira w'u Rwanda ndetse yatoje mu makipe atandukanye arimo na Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .