Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi n’abatoza mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu:
Ruremesha Emmanuel ashobora gutoza Rutsiro FC
Umutoza Ruremesha Emmanuel watozaga Muhazi United yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri, aravugwa muri Rutsiro FC aho yasimbura Gatera Moussa ushobora kwerekeza muri Etincelles FC.
Umunyamakuru Ndayambaje Jonathan yatangaje ko Ruremesha umaze iminsi avugwa muri Gicumbi FC, ashobora gushyira umukono ku masezerano ku wa Mbere nk’Umutoza wa Rutsiro FC.
Police FC irifuza Aziz Bassane
Umunya-Cameroun Aziz Bassane uheruka kwandikira Rayon Sports ayisaba gutandukana na yo, arifuzwa cyane na Police FC.
Ku rundi ruhande, Rayon Sports yamusubije ko ititeguye kumurekura mu gihe itabonye ibihumbi 50$.
Rukundo Onésime yongereye amasezerano muri Police FC
Ikipe ya Police FC yatangaje ko Umunyezamu w’Umurundi, Rukundo Onésime, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.
12:30: Rayon Sports yasinyishije umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza kuri Tapis Rouge
Umunyamakuru Kayiranga Ephrem ukorera Radio 10, yatangaje ko Tony Kitoga uri gukinira Buja City mu Irushanwa rya Esperance Football Tournament riri kubera kuri Tapis Rouge, yamaze gusinyira Rayon Sports.
11:20: Kirasa Alain azakomeza gutoza Gorilla FC
Umutoza Kirasa Alain wavugwaga mu biganiro na Mukura VS, yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Gorilla FC.
10:35: Bigirimana Abedi agiye gusinyira Rayon Sports
Nyuma yo kugirana ibiganiro ariko Rayon Sports ikabura amafaranga yo kumwishyura, kera kabaye iyi kipe igiye gusinyisha Umurundi Bigirimana Abedi uheruka gusoza amasezerano muri Police FC.
Amakuru avuga ko SKOL ari yo yishyura miliyoni 30 Frw zifuzwa n’uyu mukinnyi nk’uko uru uruganda rwabikoze mu 2024 rusinyisha Omborenga Fitina.
10:30: Bakame yagizwe Umutoza w’Abanyezamu muri Rayon Sports
Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wabaye umunyezamu ukomeye muri Rayon Sports, yongeye kuyisubiramo nk’umutoza w’abanyezamu mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.
Bakame yatozaga abanyezamu ba Bugesera FC.
10:30: APR FC yaguze umukinnyi mwiza w’umwaka muri Burkina Faso
APR FC yasinyishije Memel Raouf Dao ukina inyuma ya ba rutahizamu, wabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona ya Burkina Faso mu 2024/25.
Uyu mukinnyi w’imyaka 21, wakiniraga AS Sonabel Ouagadougou, watsinze ibitego bitanu mu mwaka w’imikino ushize, yifuzwaga n’andi makipe arimo Singida Big Stars yo muri Tanzania.
Andi makipe y’iwabo yakiniye ni Black Stars na Rail Club de Kadiogo.
Memel Dao wasinyiye APR FC imyaka ibiri, yaherukaga kandi kubanza mu kibuga ubwo Burkina Faso yatsindwaga na Tunisia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 2 Kamena 2025.
10:30: Ni umunsi wa 11 wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.
Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.
Kuri uyu wa Gatanu tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!