Shema yatorewe mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, muri Serena Hotel i Kigali.
Yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida ndetse gutorwa kwe byari bivuze ko urutonde rw’abantu umunani yatanze rwemejwe nka Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA.
UKO IGIKORWA CYAGENZE:
Shema Fabrice atangiranye akazi kenshi ku munsi wa mbere
Perezida mushya wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu hahita haba ihererekanyabubasha hagati ya komite nyobozi nshya n’icyuye igihe.
Yavuze kandi ko we n’abo bagiye gukorana, bafitanye inama ya Komite Nyobozi kuko hari imyanzuro bagomba kurara bafashe bitarenze kuri uyu wa Gatandatu.
Shema Fabrice ati "Ndashaka guhesha ibikombe byinshi u Rwanda"
Umuyobozi mushya wa FERWAFA yavuze ku mashusho agaragaramo yishimira Igikombe cya CECAFA u Rwanda rwatwaye mu 1999, gitwawe na Rwanda B.
Yavuze ko uwishimiraga igikombe icyo gihe, uyu munsi ari we Perezida wa FERWAFA ndetse yifuza kwegukana ibikombe byinshi bitari ibya CECAFA gusa, bigataha mu Rwanda.
Ati "Ejo hashize natunguwe na mushiki wanjye uba muri Australia. Yanyoherereje amashusho asekeje ubwo nari umufana, nishimira igikombe cya Rwanda B. Ntiwakwizera ko uwo ari we Perezida uri kuvugira hano uyu munsi."
"Ndashaka gutwara, atari CECAFA gusa, ahubwo ndifuza ko u Rwanda rutwara ibikombe byinshi hano mu Rwanda."
Ibi yabivuze ubwo yavugaga ko mu byo azaheraho mu nshingano ze harimo gusura Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CECAFA, John Auka Gecheo, akamugezaho gahunda y’uko hari amarushanwa bashaka kwakira mu Rwanda.
13:37: Ijambo rya mbere rya Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice
Shema Fabrice watorewe kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere, yashimiye abanyamuryango ku cyizere bamugiriye hamwe n’abo bazakorana, avuga ko batazabatenguha.
Yashimiye kandi komite icyuye igihe yari iyobowe na Munyantwali Alphonse.
Ati "Njyewe ndabashimira, iyo abantu batari mu mwanya umwe namwe, hari igihe umuntu areba ibibi gusa kandi hari ibyiza wakoze."
Kuri Minisiteri ya Siporo, Shema yavuze ko ubufatanye na yo ari ingirakamaro ndetse bifuza gukorana na yo neza nubwo hari ibimaze iminsi bivugwa ko hari ibitagenda hagati y’impande zombi.
Ati "Minisiteri, Fabrice [Uwayo] ari hano, namwe ndabashimira. Ibivugwa cyangwa ibyo abantu bagenda bakabiriza; imikoranire itari myiza na FERWAFA, ndabasaba kandi ndabatumye kwa Minisitiri ko twifuza ko icika."
"Ubufatanye bwacu namwe ni ingirakamaro, kandi turifuza ko twubaka hamwe umusingi w’umupira w’amaguru mu buryo burambye kandi no mu mikoranire myiza. Mu buryo bwagutse ndashimira Guverinoma y’u Rwanda n’inkunga yabo ivuye ku Mukuru w’Igihugu, Paul Kagame."
13:24: Ijambo rya Munyantwali Alphonse usohotse muri FERWAFA
Perezida wa FERWAFA ucyuye igihe, Munyantwali Alphonse, yashimiye abamaze gutorwa, avuga ko abafitiye icyizere.
Ati "Iyo ibintu ari byiza mujye mubishima. Turashimira Perezida wa Federasiyo n’abo bamaze gutorerwa hamwe, gufata icyemezo cyo guteza imbere umupira w’amaguru. Ntabwo ari ahantu umuntu ajya gusa nk’ugiye gusenga."
"Mfite icyizere ko ’Dream Team’ izatugeza ku bintu byiza, ikipe ya Shema ikadutera ishema. Bazakora byinshi byiza kuturusha, ntabwo tubishidikanyaho. Aho bitagenze neza turisegura, ntabwo byaturutse ku bushake bwacu."
Yashimiye Umukuru w’Igihugu ku buryo ashyigikira ruhago y’u Rwanda, ndetse n’izindi nzego zirimo Minisiteri ya Siporo na FIFA ku nkunga zazo.
Yongeyeho ati "Dutashye twishimiye, njyewe na bagenzi banjye ikizasabwa cyose tuzagikora."
13:14: Uhagarariye FIFA yahawe umwanya
Ndayisenga Davis uyobora Icyicaro cy’Iterambere cya FIFA i Kigali, yashimiye komite icyuye igihe muri FERWAFA.
Ati "Mu izina rya Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ndagira ngo dushimire iyi komite isoje manda y’imyaka ibiri."
Yahaye kandi ikaze komite nshya iyobowe na Shema Fabrice, avuga ko bafite imishinga myinshi bazakorana.
– 13:05: Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, ari kugeza ku bitabiriye Inteko Rusange Isanzwe imyanzuro yayo.
13:02: Abagize Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA yiyisiye "Dream Team":
– Perezida: Shema Fabrice
– Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n’Imari: Gasarabwe Claudine
– Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike: Mugisha Richard
– Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry
– Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore: Nikita Gicanda Vervelde
– Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa: Niyitanga Désiré
– Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru: Kanamugire Fidèle
– Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise
– Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo: Dr. Gatsinzi Herbert.
– Komiseri ushinzwe Imisifurire: Hakizimana Louis [azakora kugeza mu Ukuboza].
13:00: Shema Fabrice atorewe kuyobora FERWAFA
Dr. Shema Ngoga Fabrice wari usanzwe ari Perezida wa AS Kigali, atorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri manda y’imyaka ine (2025-2029).
Abanyamuryango 51 muri 53 ni bo bamanitse ikarita yanditseho "YES" mu kugaragaza ko bamutoye. Nta "OYA" yamanitswe.
– 12:37: Shema Fabrice yahawe iminota 15 yo kwiyamamaza.
Mu ijambo rye, Shema yavuze ko icyahurije abanyamuryango ba FERWAFA hamwe ari umupira w’amaguru, ariko igitanga ibyishimo ari intsinzi.
Ati "Uyu munsi ndifuza ko tugira impinduka, icyo nise ’movement’. Kugira ngo tubigereho twihaye intego twifuza ko abanyamuryango bose ba FERWAFA twabihuriraho mu cyo twise ’One Vision, One Team’."
Yavuze ko imigabo n’imigambi ye izaba ikubiye mu nkingi umunani:
– Gushyigikira ruhago y’abato n’iterambere ryayo mu buryo burambye
– Ishoramari mu bikorwaremezo
– Kuzamura urwego rw’amarushanwa
– Kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru w’abagore
– Kongera ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abari mu mupira
– Imiyoborere myiza no kugira ubukungu bwihagije
– Imibanire ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga
– Guha urubuga abafana.
Shema Fabrice yijeje abanyamuryango "gukorera hamwe, gukorera mu mucyo no kudacika intege."
Yavuze kandi ko we n’abo bazakorana batagamije inyungu zabo, ahubwo bagamije inyungu rusange zo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda.
Ati "Ndabasaba ubufatanye kugira ngo dushyire FERWAFA yacu mu kindi cyiciro kirenze uko bimeze uku."
12:34: Amatora arakorwa hakoreshejwe amakarita
Abanyamuryango benshi bagaragaje ko hakoreshwa uburyo bw’amakarita ya "YES" cyangwa "NO" mu gutora Perezida mushya wa FERWAFA.
Abanyamuryango bitabiriye inteko rusange itora ni 53. Abemeje ko hakoreshwa ubu buryo ni 52.
12:29: Gahunda y’amatora:
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Rugera Jean Claude n’abo bari kumwe, bagiye kuyobora amatora.
Yavuze ko urutonde rwemejwe ari urwatanzwe na Shema Ngoga Fabrice.
Yavuze ko Ingingo ya 32, Agace ka mbere, mu Mategeko Shingiro, igena ko amatora akorwa mu ibanga hakoreshejwe urupapuro rw’itora cyangwa hakaba hakoreshwa amakarita ya YES cyangwa OYA.
– Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, aganira na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, aho bitabiriye Inteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA muri Serena Hotel.
Habaho gutungurana mu matora y’uyu munsi?
Mu 2017, uwari umukandida rukumbi mu matora ya Perezida wa FERWAFA, Rwemalika Félicité, yatsinzwe na "Oya".
Gusa hari nyuma y’uko Nzamwita Vincent De Gaulle wari ushyigiwe na benshi mu banyamuyango, yabujijwe kwiyamamaza ku munota wa nyuma kubera ko yari yarengeje igihe cyo kwiyamamaza.
Byabaye ngombwa ko amatora yigizwa inyuma amezi atatu, kugeza muri Werurwe 2018, hashakwa undi mukandida wabaye Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène ndetse aratorwa.
Kuri iyi nshuro, na bwo Shema Fabrice araba asabwa gutorwa byibuze n’abanyamuryango 29 muri 57, kugira ngo abe Perezida mushya wa FERWAFA.
– Abanyamakuru bari gukurikirana Inteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA muri Serena Hotel;
– Ni bande batorwa?
Mu matora agiye kuba, haratorwa Perezida gusa aho umukandida ari umwe rukumbi, Dr. Shema Ngoga Fabrice, usanzwe ari Perezida wa AS Kigali.
Gutorwa kwe bivuze ko urutonde rw’abantu umunani yatanze, baziyongeraho Komiseri ushinzwe Imisifurire, Hakizimana Louis, ruba rwemejwe.
Urutonde rw’abatorwa:
– Perezida: Shema Fabrice
– Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n’Imari: Gasarabwe Claudine
– Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike: Mugisha Richard
– Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry
– Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore: Nikita Gicanda Vervelde
– Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa: Niyitanga Désiré
– Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru: Kanamugire Fidèle
– Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise
– Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo: Dr. Gatsinzi Herbert.
11:35: Hagiye gukurikiraho amatora
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, asabye ko hafatwa akaruhuko k’iminota 10, abanyamuryango bakagaruka batora Komite Nyobozi nshya.
11:10: Umugenzuzi w’imari wihariye yagaragaje ko FERWAFA itigeze yishyura umusoro ungana na miliyoni 28 Frw kuri miliyoni 95 Frw yahawe abatoza ba Bayern Munich Academy.
Yagaragaje ko muri rusange nta kibazo kidasanzwe cyabaye mu mutungo wa FERWAFA, aho aho amafaranga yagiye azamuka byaturutse ku kwiyongera kw’amarushanwa n’ibikorwa byayo, ndetse no kwishyura imyenda irimo uwo ifitiye Azam TV.
Komiseri ushinzwe Imari, Rugambwa Jean Marie, yavuze ko amakosa yabayemo yakosowe.
10:52: FERWAFA yagowe no kuvugurura aho ikorera
Ingengo y’imari ya 2024 yari miliyari 9 Frw, yagezweho ku rwego rwa 96% nk’uko byatangajwe na Komiseri ushinzwe Imari, Rugambwa Jean Marie.
Yavuze ko mu byatumye bitagerwaho 100% harimo imirimo yo kuvugura aho FERWAFA ikorera, aho bagowe no kuba hatanditse mu izina ryayo, ibyo bizashyikirizwa komite nyobozi nshya iza gutorwa.
10:45: FERWAFA yagaragaje raporo y’ibikorwa byayo ya 2024/25
Mu buryo bw’amajwi n’amashusho, hari kugaragazwa raporo y’ibikorwa bya FERWAFA mu mwaka wa 2024/25.
Ni bwo buryo bworoshye bwakoreshejwe kuko raporo yanditse, yahawe abanyamuryango, igizwe na paji 34.
10:40: Bamwe mu bitabiriye Inteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA
10:32: Ibiri ku murongo w’ibyigwa byemejwe
Abanyamuryango ba FERWAFA bemeje ko ibiri ku murongo w’ibyigwa bohererejwe ari byo bigarukwaho kuko nta bindi bo bigeze batanga.
Abahagarariye Mukura VS, ARAF [y’abasifuzi] na Inyemera WFC ni bo batoranyijwe nk’abakurikirana imigendekere y’iyi nama.
10:25: Inama iratangiye
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, avuze ko abanyamuryango 48 muri 57 ari bo bahari kugeza ubu, bageze kuri 2/3 by’abasabwa ngo Inteko Rusange iterane.
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, ni we utangije iyi nama aho yatangiye ashimira abanyamuryango bitabiriye ndetse n’intumwa za CAF na FIFA zihari uyu munsi.
10:16: Hari kurebwa ko inama ishobora gutangira
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, asabye ko Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, areba niba abanyamuryango basabwa kugira ngo Inteko Rusange ibe bose bamaze kuhagera.
Mbere y’amatora hari ibindi byinshi biteganyijwe
Mu butumire bwahawe abanyamuryango ku wa 28 Nyakanga 2025, bagaragarijwe urutonde rw’ibizibandwaho mu nama y’Inteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA igiye kuba kuri uyu w Gatandatu.
Ibyo ni:
a. Kugenzura niba uburyo bw’itumira, n’umubare w’abagize Inteko bihuye n’ibiteganywa n’amategeko shingiro ya FERWAFA
b. Kwemeza ibiri ku murongo w’ibyigwa;
c. Ijambo rya Perezida;
d. Gushyiraho abanyamuryango basuzuma inyandiko mvugo;
e. Gushyiraho abakurikirana imigendekere y’imirimo y’Inteko Rusange;
f. Guhagarika cyangwa kwirukana umunyamuryango (iyo ari ngombwa);
g. Kwemeza inyandiko mvugo y’Inama y’Inteko Rusange iheruka;
h. Raporo y’ibikorwa bya FERWAFA (ibikorwa byakozwe guhera igihe Inteko Rusange yateraniraga);
i. Gushyira ahagaragara ifoto y’umutungo ihurijwe hamwe n’ifoto y’umutungo ivuguruwe kimwe n’imenyekanisha ry’inyungu cyangwa igihombo kimwe na raporo y’abagenzuzi bo hanze.
j. Kwemeza raporo y’imari y’umwaka yagenzuwe;
k. Kwemeza ingengo y’imari y’umwaka mugihe yaba itaremejwe n’Inteko Rusange Idasanzwe;
l. Kwemeza abanyamuryango (iyo icyo gikorwa gihari)
m. Amatora ku byerekeranye no guhindura amategeko shingiro n’amategeko
ngengamikorere(iyo ari ngombwa);
n. Kujya impaka ku bitekerezo byazanywe n’abanyamuryango cyangwa na Komite Nyobozi ;
o. Gushyiraho abagenzuzi bo hanze (iyo ari ngombwa) bisabwe na Komite Nyobozi
p. Kwirukana umwe mubagize urwego runaka (iyo ari ngombwa)
q. Gutora Abagize Komite Nyobozi (iyo ari ngombwa)
r. Amatora y’abagize inzego zigenga.
Ubutumire bukomeza bugira buti "Turabibutsa ko buri munyamuryango ahagararirwa mu Nteko Rusange na Perezida cyangwa Visi Perezida, baba batabonetse bagahagararirwa n’Umunyamabanga Mukuru ufite ububasha bwanditse."
"Icyitonderwa: 1. Umunyamuryango wifuza gutanga igitekerezo arasabwa kukigeza ku Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA akoresheje e-mail (...) nibura iminsi 20 mbere y’uko inama y’Inteko Rusange iterana. 2. Raporo zizasuzumirwa muri iyi Nteko Rusange muzazigezwaho mu igihe giteganywa n’amategeko shingiro ya FERWAFA."
10:00: Hari abanyamuryango bagitegerejwe
Mu gihe inama yagombaga gutangira saa Tatu za mu gitondo, hashize isaha itaratangira.
Haracyari myanya myinshi igenewe abanyamuryango idafite abayicayemo.
09:30: Shema Fabrice yamaze kuhagera
Shema Fabrice wiyamamariza kuyobora FERWAFA, yamaze kugera muri Serena Hotel ahagiye kubera amatora.
Ari kumwe kandi na bamwe mu bo yatanze ku rutonde, bazakorana mu gihe yaba atowe kuri uyu wa Gatandatu.
09:10: Abagize Komite icyuye igihe iri mu bitabiriye amatora
Abarimo abayobozi bacyuye igihe muri FERWAFA, barimo Munyantwali Alphonse wari Perezida wayo kuva mu 2023, bageze muri Serena Hotel ahagiye kubera amatora ya Komite Nyobozi nshya.
Impinduka mu miyoborere ya FERWAFA
Bitandukanye n’uko byagenze mu 2023 aho buri wese yiyamamarizaga umwanya agiye kujyamo, mu matora ya FERWAFA agiye kuba kuri uyu wa Gatandatu haratorwa Perezida gusa kuko yatanze urutonde rw’abo bazakorana.
Ubu buryo ni bwo bwakoreshwaga mbere nko ku gihe cya Nizeyimana Olivier mu 2021 na Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène mu 2018.
Izindi mpinduka ziba ni uko Komite Nyobozi ya FERWAFA igizwe n’abantu 10 aho kuba 13. Ni nyuma y’uko Komisiyo ishinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga, Komisiyo Ishinzwe Umutekano ku Mikino na Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu zose zikuweho zikagira ahandi zimurirwa.
Abazaba bagize iyo Komite Nyobozi ni Perezida wa FERWAFA, Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibijyanye na Tekiniki.
Umwe muri aba ba Visi Perezida agomba kuba ari umugore.
Abandi ni Komiseri ushinzwe Imari, Komiseri ushinzwe Amarushanwa, Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere rya Ruhago, Komiseri ushinzwe ibijyanye n’Amategeko n’Imiyoborere, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi, Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore na Komiseri ushinzwe Imisifurire.
– Amatora ya FERWAFA agiye kuba akereweho amezi abiri
Aya matora y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yagombaga kuba yarabaye muri Kamena kuko ari bwo manda ya Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyantwali Alphonse yarangiye.
Gusa, yashyizwe muri Kanama kubera ko Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora yashyizweho muri Gashyantare uyu mwaka kandi ikaba igomba gukora inshingano zayo imaze byibuze amezi atandatu mu nshingano.
08:30: Abanyamuryango batangiye kugera ahabera amatora
Abayobozi b’amakipe manyamuryango ya FERWAFA, abayobozi ndetse n’abakozi b’iri Shyirahamwe bakomeje kugera muri Serena Hotel ahagiye kubera Inteko Rusange Isanzwe iberamo amatora.
Biteganyijwe ko inama itangira saa Tatu zuzuye.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!