Kiyovu Sports yongereye amasezerano batanu, izagura abakinnyi bane bashya
Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko izagura abakinnyi bane bashya nyuma y’uko batanu bamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri.
Abongereye amasezerano ni Nzeyurwanda Djihad, Byiringiro David ’Kamoso’, Chérif Bayo, Nsanzimfura Keddy na Mbonyingabo Régis.
Umuvugizi w’iyi kipe, Minani Hemed, yabwiye IGIHE ko abakinnyi bashya bazagurwa nyuma yo kubona umutoza mushya.
Rayon Sports irifuza Ishimwe Christian
Myugariro Ishimwe Christian usoje amasezerano, ari mu batekerezwaho na Rayon Sports aho yajya guhatanira umwanya na Ishimwe Ganijuru Elie na we usoje amasezerano.
Si ubwa mbere Rayon Sports yegereye uyu mukinnyi kuko yanamwifuje mbere y’uko ajya muri Polie FC mu myaka ibiri ishize.
APR FC ishobora kurekura Abanyarwanda batanu
Amakuru agarukwaho n’abanyamakuru batandukanye mu Rwanda aravuga ko Mugisha Gilbert usatira izamu anyize ku ruhande rw’ibumoso, atazongererwa amasezerano nubwo hari uruhande rwifuza ko aguma muri APR FC.
Abandi bakinnyi bashobora gusohoka muri iyi kipe ni umunyezamu Ishimwe Pierre usoje amasezerano, myugariro Omborenga Fitina, Iraguha Hadji na Niyibizi Ramadhan bagifite amasezerano.
Umunyezamu Ruhamyankiko Yvan ashobora gutizwa nk’uko bimeze kuri aba bakinnyi bagifite amasezerano.
Uwineza René azakinira APR FC
Umukinnyi ukiri muto unyura ku mpande, Uwineza René, wakinaga muri Kiyovu Sports nk’intizanyo ya Intare FC, azakomereza muri APR FC.
Ni umwe mu bakinnyi bakiri bato, bari munsi y’imyaka 21, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ishaka kuzubakiraho.
Niyongira Patience ashobora gusimbura Kwizera Olivier
Umunyamakuru Niyibizi Aimé wa Isibo FM yatangaje ko umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience yifuzwa n’Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis ndetse ari mu bo yakubakiraho mu gihe Kwizera Olivier atakongera amasezerano.
Niyongira yaba kandi umunyezamu wa kabiri nubwo Kwizera yaba ahari, uwa gatatu akaguma ari Mugisha Yves.
11:35: Rayon Sports ishobora gutandukana n’abakinnyi barenga 10
Amakuru ahari avuga ko Rayon Sports yatangiye gusuzuma abakinnyi izagumana, ariko benshi mu basoje amasezerano bazayisohokamo.
Abasoje amasezerano ni Abedi Bigirimana, Bassane Koulagna Aziz, Bienvenu Joachim Vigninou, Diagne Youssou, Ishimwe Ganijuru Elie, Bayisenge Emery, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Nshimimana Fabrice, Ishimwe Fiston, Ishimwe Patrick, Fall Ngagne, Kwizera Olivier, Ndayishimiye Richard na Yannick Bangala Litombo.
Mu bavugwa bashobora gusohoka ni Ishimwe Patrick na Drissa Kouyate [ugifite amasezerano], Aziz Ben Dao, Bienvenu Joachim Vigninou, Yannick Bangala, Kitoko Likau Faustin [ugifite amasezerano], Fall Ngagne, Ishimwe Fiston na Iradukunda Pascal.
11:13: Ndayishimiye Didier mu muryango winjira muri APR FC
Isibo FM yatangaje ko myugariro ukiri muto ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo muri AS Kigali, Ndayishimiye Didier, azakinira APR FC mu mwaka w’imikino utaha.
Kugira uyu mukinnyi bizafasha APR mu mibare y’abakinnyi batatu batarengeje imyaka 21 ku rupapuro rw’umukino.
Ndayishimiye yitezweho kuba umusimbura wa Byiringiro Jean Gilbert mu gihe ahazaza ha Omborenga Fitina hataremenyekana nubwo bivugwa ko ashobora gusohoka.
10:40: Musanze FC yongereye amasezerano abakinnyi babiri
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Musanze FC yamaze kongerera amasezerano abakinnyi babiri ari bo Bizimungu Omar na Mukengere Christian.
Myugariro Mukengere Christian yasinye imyaka ibiri mu gihe Bizimungu Omar wari usigaje umwaka umwe, yasinye undi mwaka umwe.
10:15: APR FC yamaze kurekura abakinnyi batatu
Bidasubirwaho, Ikipe ya APR FC yatwaye Shampiyona y’u Rwanda, yashimiye abakinnyi batatu basoje amasezerano ari bo rutahizamu w’Umunya-Mauritania Mamadou Sy, myugariro w’Umunya-Sénégal Aliou Souané n’Umunya-Mali Mohamadou Lamine Bah ukina inyuma ya ba rutahizamu. Bose bari bamaze imyaka ibiri muri iyi kipe.
10:00: Igitondo cyiza!
Mu gihe hashize iminsi itatu Shampiyona ya 2025/26 ishyizweho akadomo, amakipe yose azakina Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino utaha ari kurambagiza abakinnyi bashya azakoresha, anarekura abo atakazakomezanya na bo.
Kuri uyu wa Gatatu tugiye kurebera hamwe amwe mu makuru akomeye agezweho mu igura n’igurisha ry’abakinnyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!