00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Messi yasubiye muri Argentine igitaraganya nyuma y’urupfu rwa se

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 August 2026 saa 02:27
Yasuwe :

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Lionel Messi, yageze mu Mujyi yavukiyemo wa Rosario muri Argentine, aho yagiye gushyingura se, Jorge Messi, witabye Imana.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ni bwo uyu mukinnyi n’umuryango we bageze ku Kibuga cy’Indege cya Rosario bavuye mu Mujyi wa Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho basanzwe batuye.

Bakihagera batwawe n’imodoka z’abari bashinzwe umutekano wabo, basanga umuryango wa Messi mu rugo urimo abarimo nyina, Celia Cuccittini, n’abavandimwe be Rodrigo, Matías na María Sol.

Kubera uru rugendo, ntabwo Lionel Messi yigeze akina umukino ikipe ye ya Inter Miami yatsinzemo Monterey ibitego 2-1, ndetse muri uyu mukino abakinnyi bagenzi be bambaye udutambaro tw’umukara mu rwego rwo kwifatanya na we, mu gihe Rodrigo De Paul we yishimiye igitego agaragaza ko yakinanye umwambaro wa Messi mu kumukomeza.

Jorge witabye Imana ku myaka 68 azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire, yagize uruhare rukomeye mu rugendo rudasanzwe rwa Lionel Messi muri ruhago, kuva akiri umwana akinira Ikipe ya Newell’s Old Boys kugeza abaye umwe mu bakinnyi bafatwa nk’abakomeye kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.

Jorge ni we wabaye imbarutso yo gushakira Lionel Messi ubuvuzi bw’imisemburo yo gukura yari akeneye akiri muto, nyuma y’uko umuryango wabo wari waragowe no kubona ubufasha bukenewe muri Argentine.

Ubwo FC Barcelone yahaga Messi amahirwe yo kwimukira muri Espagne afite imyaka 13, Jorge yagumanye n’umuhungu we ubwo yatangiraga urugendo rudasanzwe rwo kuba umukinnyi ukomeye i Catalogne, amureberera inyungu ndetse amubera umujyanama we wa mbere.

Umubano wa Jorge n’umuhungu we ntiwari ushingiye ku kazi gusa, kuko yakomeje kuba hafi y’umuryango wa Lionel Messi.

Jorge na we yari yarigeze kugira inzozi zo gukina umupira w’amaguru, kuko yakinnye nk’umukinnyi wo hagati mu makipe y’abato ya Newell’s mbere y’uko ahamagarirwa kujya mu gisirikare.

Nyuma yaho yakoze mu ruganda rwa Acindar, agenda azamurwa mu ntera kugeza abaye umuyobozi, mbere y’uko iterambere ridasanzwe ry’umuhungu we rihindura burundu imibereho y’umuryango wabo.

Messi yagiye gushyingura se muri Argentine
Jorge Messi ari kumwe n'umugore we Celia Cuccittini
Jorge Messi yahoraga hafi ya Lionel Messi, aha bari bagiye mu rubanza Messi yaregwagamo kunyereza imisoro
Jorge Messi yaharaniraga inyungu z'umuryango we
Jorge Messi afite Igihembo cy'umukinnyi mwiza mu Gikombe cy'Isi cya 2022 cyahawe Lionel Messi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages