Lionel Messi w’imyaka 39, yamaze gutangaza ko atazakomeza gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine, ndetse biteganyijwe ko ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, azakina umukino wa nyuma wo kumusezeraho uzahuza igihugu cye na Bénin.
University of Buenos Aires yo muri Argentine yatangaje ko mu birori byo kumusezeraho, izamugenera Impamyabumenyi y’Ikirenga yitwa ‘Doctor Honoris Causa’, ihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
Iyi kaminuza yavuze ko izayimuha kuko “yagize urugendo rw’icyubahiro, guhozaho, ubumuntu, kurangwa n’indangagaciro no gukorana ishyaka abikorera igihugu cya Argentine.”
Mu kumuha iyi mpamyabushobozi kandi, hagendewe ku bihembo yahesheje igihugu cye. Ibyo birimo ibikombe bya Copa America cya 2021 na 2024, Igikombe cya Finalissima mu 2022, Igikombe cy’Isi cya 2022 no kugera ku mukino wacyo wa nyuma mu 2014 na 2026.
Impamyabumenyi y’Ikirenga ya ‘Doctor Honoris Causa’ itangwa muri Argentine, ihabwa uwakoze ibidasanzwe mu kazi ke, umuco, imibanire n’ibindi, ikaba itandukanye n’iy’uwagiye mu ishuri yiga amasomo asanzwe.
Iyi yiyongereye ku bihembo Messi asanganywe birimo Ballon d’Or umunani, ari na we wegukanye nyinshi mu mateka ya ruhago n’ibindi bitandukanye, akesha amakipe yakiniye arimo FC Barcelone, Paris Saint-Germain na Inter Miami.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!