Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, ni bwo amakipe yombi yakinnye umukino w’umunsi wa 20, usiga amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Muri uwo mukino Messi yakubise Sullivan urushyi ahagana ku mutwe, amuhora ko yamubangamiye ubwo yarimo akina umupira. Sullivan yababajwe n’uru rushyi ariko umusifuzi atabara hakiri kare.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama, Akanama gashinzwe Imyitwarire muri MLS, kemeje ko kafatiye ibihano Messi kubera kurega ku mategeko agenga imyitwarire, ariko ntikatangaza umubare w’amande yaciwe.
Messi w’imyaka 39 si we gusa wahanwe kubera kubangamira uyu mukinnyi wa Philadelphia Union, ahubwo na mugenzi we Ian Fray yaciwe amande atatangajwe mu mibare.
Uyu mukino urangiye umuvandimwe wa Sullivan bakinana ari we Cavan yashyamiranye na Yannick Bright wa Inter Miami, bombi bahabwa amakarita atukura.
Cavan yari yahawe ikarita itukura no gusiba umukino umwe, ariko nyuma yo gusuzuma amashusho y’ibyabaye kuri uyu mukino, yakuriweho ikarita.
Inter Miami iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, ikarushwa amanota arindwi na Nashville SC ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!