00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bagiye guhurizwa mu Bushinwa

Yanditswe na Iradukunda Jean de Dieu
Kuya 29 September 2023 saa 09:31
Yasuwe :

Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo n’Umunya-Argentine, Lionel Messi, bashobora kongera guhurizwa mu Bushinwa mu mukino wa gicuti uri gutegurirwa Al Nassr na Inter Miami.

Kongera guhura kwa Cristiano na Messi nubwo bakina ku migabane itandukanye itari i Burayi byagaragajwe n’ibitangazamakuru byo muri Arabie Saoudite ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 28 Nzeri 2023.

Ni umukino bivugwa ko uri gutegurwa n’ikigo cy’ubucuruzi cyo mu Bushinwa gishaka guhuriza aba bombi muri iki gihugu mu mukino wa gicuti.

Ntabwo ari ubwa mbere baba bagiye guhura muri ubu buryo kuko ubwo Cristiano yari amaze kuva muri Manchester United agiye muri Al-Nassr hateguwe umukino umuhuza na PSG yakinagamo Messi.

Biravugwa ko A-Nassr yamaze kwakira ibaruwa iyitumira mu irushanwa rigomba kubera mu Bushinwa muri Mutarama 2024 ariko Inter Miami yo ikaba itarabwakira nubwo ishobora kububona vuba.

Kuri iyi nshuro bishobora kugorana kuko rutahizamu wa Inter Miami yagize ikibazo cy’imvune bigoye kumenya igihe azasubirira mu kibuga nubwo umutoza we yemeza ko ari vuba.

Cristiano ufite Ballon d’Or eshanu na Messi ufite zirindwi nibo bakinnyi bafatwa nk’aba mbere ku Isi kugeza ubu kuko bigaragara ko babifitiye ibihembo byinshi.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bagiye guhurizwa mu Bushinwa mu mukino wa gicuti
Sosiyete yo mu Bushinwa iri gutegura umukino uzongera guhuza Lionel Messi na Cristiano Ronaldo
Cristiano Ronaldo aheruka guhura na Messi muri Mutarama 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages