00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Messi ashobora gushyirwa ku noti y’iwabo; muri PSG yongeye amasezerano

Yanditswe na Iradukunda Olivier, Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 December 2022 saa 06:06
Yasuwe :

Banki Nkuru y’Igihugu muri Argentine iratekereza gushyira isura ya Messi ku noti ya 1000 mu guha icyubahiro uyu rutahizamu wafashije La Albiceleste kwegukana Igikombe cy’Isi yaherukaga gukozaho imitwe y’intoki mu 1986.

Ni inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru El Financiero cyo muri Argentine, kivuga ko hari ibiganiro byo gushyira uyu rutahizamu w’amateka ku inoti ya 1000, aho uruhande rumwe rushobora kujyaho isura ya Messi, urundi rugashyirwaho ifoto y’ikipe yose iteruye igikombe.

Si ubwa mbere umuntu yaba ashyizwe ku mafaranga muri iki gihugu kuko mu 1978 hakozwe ibiceri byo kwibuka ibyo bigwig ubwo Argentine yegukanaga Igikombe cy’Isi bwa mbere ndetse byongeye kubaho ubwo hakorwaga ibiceri byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’urupfu rwa Eva Perón wahoze ari madamu wa Perezida Juan Domingo Perón witabye Imana.

Kuva mu 2018, Lionel Scaloni yagirwa Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, imaze gutwara Copa America itsinze Brésil, Finalissima yegukanye itsinze u Butaliyani n’Igikombe cy’Isi yatwaye mu cyumweru gishize itsinze u Bufaransa.

Kugeza ubu Lionel Messi afatwa nk’umukinnyi wa mbere mwiza, Argentine yagize kuko batwaranye umudali wa zahabu mu Mikino Olempike, Copa America n’Igikombe cy’Isi. Mu mikino 172 yakinnye yatsinze ibitego 98.

Uko inoti ya 1000 iriho isura ya Messi ishobora kuzaba imeze
Lionel Messi aherutse guhesha igihugu cy'Igikombe cy'Isi nyuma y'imyaka 36 kitagikozaho imitwe y'intoki

  Lionel Messi yemeye kongera amasezerano muri Paris Saint Germain

Hashize igihe kigera ku mezi ane, uruhande rureberera inyungu za Lionel Messi ruganira n’ubuyozozi bwa Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ku kuba uyu mugabo w’imyaka 35 yakongera amasezerano, gusa kumvikana byamaze gushyirwaho akadomo hasigaye kubishyiraho umukono.

Lionel Messi akigera muri Paris Saint Germain mu 2021, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri isigaje amezi atandatu ngo agere ku musozo.

Mu masezerano mashya hakubiyemo ko uyu mugabo ufite Ballon d’Or zirindwi, yazagumana n’iyi kipe kugera mu 2024. Mu busanzwe amasezerano ye yari kuzarangira mu mpeshyi ya 2023, ariko yongereweho umwaka umwe.

Ni amasezerano yafashe igihe kirekire kuko iyi kipe yo mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris, yatangiye kumuganiriza mu mpera za Kamena 2022. Gusa iby’ingenzi byaganiriweweho mbere y’uko Ukuboza gutangira.

Abajyanama ba Lionel Messi barimo na se Jorge Messi bagiye mu biganiro n’Umujyanama wa Paris Saint Germain, Luis Campos, wari kumwe na Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi baganira ku nyungu z’umukinnyi wabo.

Mbere yo kongera amasezerano Messi yavugwaga mu makipe atandukanye harimo gusubira muri FC Barcelone yavuyemo kubera ikibazo cy’amikoro, cyangwa kujya muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyoborwa na David Beckham.

Lionel Messi azakomeza gukinira PSG kugeza mu 2024
Lionel Messi yageze ku gasongero kamwemerera kuguma mu ikipe ikomeye
Lionel Mesi yemeye kongera amasezerano amaze gutwara Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages