Mu gihe byavugwaga ko abakinnyi ba Ghana bashobora kudakina na Portugal kuko batarabona agahimbazamusyi, Leta ya Ghana yoboherereje miliyoni 3 z’amadorali aho bari muri Brazil, aya mafaranga yajyanywe n’indege .
Joseph Yamin wungirije Minisitiri w’imikino muri Ghana yavuze ko Leta yohereje muri Brazil indege irimo amafaranga abakinnyi basabaga kuko bari banze ko bayashyira kuri konti zabo nkuko bisanzwe.
Yagize ati “ Abakinnyi barahita babona amafaranga yabo mu ntoki, kuyohereza mu ndege nibo babishatse ariko ubu buryo buzakoreshwa muri iki gikombe gusa.”
Kuba abakinnyi ba Ghana baragiye babeshywa kenshi ko bashyiriwe amafaranga kuri konti ntibayabone, nibyo byatumye basaba ko bayaherezwa mu ntoki.
Kugira ngo Ghana ibone itike ya 1/8 cy’irangiza irasabwa gutsinda Portugal ya Cristiano Ronaldo maze u Budage bugatsinda Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ghana iheruka kunganya n’u Budage ibitego 2-2.
Leta ya Ghana yatanze aya mafaranga ikazayasubizwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Ghana ubwo rizaba rimaze kubona amafaranga bahabwa n’ Ishyirahamwe mpuzamahanga (FIFA) agenerwaa amakipe yitabiriye igikombe cy’Isi.
Minisitiri Yamini yavuze ko aya mafaranga atari menshi cyane ko iyo ikipe itsinze riba riba ishema ry’igihugu. Ati “ Umupira w’amaguru ni ishema ry’igihugu, iyo kipe itsinzwe usanga abantu bose bareba Leta.”
Buri mukinnyi wa Ghana agomba guhabwa ibihumbi 75 by’amadorali y’Amerika bemerewe na Leta kuva babonye itike y’igikombe cy’Isi mu Ugushyingo ubwo batsindaga Misiri.
Amakuru aturuka muri iyi kipe ni uko mu myitozo y’uyu munsi umutoza Kwesi Appiah yatanye mu mitwe na Kevin Prince Boateng.



















TANGA IGITEKEREZO