00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Les Dauphins Club yasoje umwiherero wasize abana 100 batyarijwe amarushanwa yo koga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 30 August 2026 saa 09:50
Yasuwe :

Ikipe y’umukino wo koga ya Les Dauphins Club, yasoje umwiherero witabiriwe n’abana 102 bo mu myaka ihera kuri itatu kugera kuri 14, abagera kuri 16 muri bo bakaba bagiye gushakirwa amarushanwa hanze y’igihugu.

Ni umwiherero wasojwe ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, usorezwa ku ishuri rya International School of Kigali (ISK), rifite pisine ifite ibipimo byemewe mu marushanwa yo koga, dore ko ifite uburebure bwa metero 25.

Mu bana bitabiriye umwiherero muri bo, abagera kuri 60 ntabwo bari bameyereye amarushanwa yo koga, ari na yo mpamvu bahereye ku bumenyi bw’ibanze ku mukinnyi usiganwa mu koga.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe wamaze, hari abari bamenyereye koga ndetse banahabwa amahirwe yo kwitabira shampiyona y’igihugu, bafasha Les Dauphins Swimming Club kuba iya gatanu.

Ku munsi wa nyuma w’umwiherero, abamenye koga kurusha abandi bateguriwe amarushanwa yo mu byiciro bitadukanye, harimo koga mu buryo bwa makeri [Breaststroke] no Gukura umusomyo [Freestyle], muri metero 50 na metero 100.

Abana bitwaye neza kuri uyu munsi harimo Ngamije Dorah, Isaro Iliana, Rwigema Kaleb, Ntsinzi Galen, Ntare Ian, Ganza Chris na Reva Mutanyagwa.

Murenzi Yves uri mu babyeyi bohereje abana muri uyu mwiherero, yavuze ko yabonye neza akamaro ko kubashyigikira mu mikino.

Ati “Umwana yari asazwe akunda koga ariko atabizi, negera abatoza b’iyi kipe bambwira icyo bisaba kugira ngo mushyiremo. Akimara kugeramo wabonaga ibyamurangazaga byose atabijyamo kuko ibye byari imyitozo nyuma yo gusubira mu masomo ye.”

“Ataramara iminsi yahatanye n’abasanzwe kandi arabarusha, numva ko nari naratinze. Umubyeyi udashyigikira umwana muri siporo ari guhemukira umwana kandi na we atisize. Usibye kumuha ubuzima bwiza no kumurinda imico mibi nko kujya mu biyobyabwege, yayibyaza umusaruro kandi bikamutunga.”

Umuyobozi Mukuru wa Les Dauphins, Girimbabazi Pamela, yavuze ko umubare w’abakina koga wiyongereye, ariko imbogamizi zikiri aho gukorera imyitozo.

Ati “Ubwitabire bw’abana buri hejuru ugereranyije n’uko twabitekerezaga, iyo ni intambwe ya mbere. Igisigaye ni ugukundisha abana umukino mu buryo bwisumbuyeho, ari na yo mpamvu muri aba harimo abo tuzashakira amarushanwa hanze y’u Rwanda bakamenyera uko ahandi bakina.”

“Gusa turacyafite ibikorwaremezo bike by’umukino wo koga kuko kubona pisine yujuje ibipimo byemewe biragoye. Abikorera cyangwa leta bubaka amashuri n’amahoteli, babishoboye bakubaka na pisine zaberamo amarushanwa.”

Les Dauphins Swimming Club yatangiye ibikorwa mu 2021, ni imwe mu makipe avamo abakinnyi bahagararira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu marushanwa atandukanye.

Umwiherero wa Les Dauphins wasojwe n'amarushanwa
Abana bigishijwe koga harimo n'abari bageze mu mazi bwa mbere
Pisine zo gukiniramo amarushanwa yo koga ziracyari nke
Abana basoje amahugurwa bahawe impamyabushobozi
Girimbabazi Pamela yasabye ababyeyi gufatanya na Les Dauphins mu gushakira abana imyitozo yo hanze y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages