Iyi kipe y’i Kinshasa izabanza kwakira APR FC ku wa 6 Nzeri 2026, mu mukino ubanza uzabera i Lubumbashi, kuri Frédéric Kibassa Maliba Stadium.
Kuri ubu amakuru agezweho muri iyi kipe yerekeje i Lubumbashi kuri uyu wa Kane, ni abakinnyi bayo badahari ndetse batagaragaye mu bahagurukanye na bagenzi babo.
Abo ni Ibrahim Matobo ukina ku ruhande rw’ibumoso mu busatirizi, Esdras Makosi ukina hagati mu kibuga na Helton Kayembe usanzwe ari myugariro wo hagati akaba na Kapiteni w’iyi kipe.
Ubuyobozi bw’iyi kipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiburagira icyo butangaza ku mpamvu zatumye aba bakinnyi batatu batagaragara mu bakinnyi bajyanye n’abandi i Lubumbashi.
Ntiharamenyekana niba ari icyemezo cy’umutoza, ibibazo by’imyiteguro, impamvu z’amasezerano cyangwa niba hari undi murongo w’imikinire iyi kipe iri gutekereza.
By’umwihariko, ikibazo cya Helton Kayembe gikomeje kwibazwaho dore ko uyu myugariro akaba na Kapiteni wa Les Aigles du Congo yari amaze iminsi avugwa mu Ikipe ya SCO Angers yo mu Bufaransa imwifuza.
Nubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Bufaransa ryafunze, kutagaragara kwe mu bakinnyi biteganyijwe ko bazahangana na APR FC byatumye hibazwa byinshi ku hazaza he muri iyi kipe.
Ku rundi ruhande, biteganyijwe ko APR FC izerekeza muri RDC ku munsi w’umukino, ku Cyumweru mu gitondo, ikagenda n’indege yayo yihariye izahita iyisubiza i Kigali nyuma y’umukino.
APR FC yari yasabye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ko uyu mukino ubanza utabera muri RDC, ariko iyitera utwatsi inshuro ebyiri zirimo n’ubujurire yari yatanze.
Iyi kipe yatwaye Shampiyona y’u Rwanda yagaragazaga ikibazo cy’umutekano muke n’icyorezo cya Ebola kiri muri RDC nk’impamvu zikomeye zatuma imikino izayihuza na Les Aigles du Congo ibera ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!