Mu mukino w’Umunsi wa 44 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri wabereye kuri King Power Stadium, Leicester City yasabwaga gutsinda Hull City kugira ngo imare undi munsi umwe itamanutse.
Ntibyayikundiye kuko nyuma y’iminota 18 gusa yari yamaze kwinjizwa igitego cyatsinzwe na Liam Miller ku makosa y’umunyezamu Asmir Begović.
Abafana bake bari ku kibuga bagize icyizere ubwo Jordan James yishyuraga kuri penaliti yo ku munota wa 52 mu gihe Luke Thomas yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’iminota ibiri.
Gusa ibyo byishimo ntibyarambye kuri King Power Stadium kuko Oli McBurnie yahise yishyurira Hull City ku munota wa 63.
Uku kunganya byatumye Leicester City iguma ku mwanya wa 23 n’amanota 42 mu mikino 44, irushwa amanota arindwi n’ikipe ikurikiye mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa.
Iyi kipe yamanutse mu Cyiciro cya Gatatu nyuma y’imyaka 10 yegukanye Premier League mu mwaka w’imikino wa 2015/16 ubwo yatozwaga n’Umutaliyani Claudio Ranieri.
Mu 2017 yakinnye ¼ cya UEFA Champions League, ariko urupfu rwa Vichai Srivaddhanaprabha wari nyirayo, waguye mu mpanuka ya kajugujugu mu 2018, rwayikomye mu nkokora.
Mu 2021, iyi kipe yegukanye FA Cup ku nshuro ya mbere, ariko muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 yakuweho amanota atandatu nyuma yo kurenga ku mategeko ya EFL ajyanye no gukoresha neza umutungo.
Leicester City yamanutse mu Cyiciro cya Gatatu ku nshuro ya kabiri, nyuma y’imyaka 142.
Mu mwaka utaha w’imikino, izahangana n’amakipe arimo Bromley yazamutse uyu mwaka, aho yo yamaze imyaka 132 ikina amarushanwa atagenzurwa na EFL ndetse ikaba ifite ikibuga cyakira abantu 5000.
Ku rundi ruhande, Coventry itozwa na Frank Lampard yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri itsinze Portsmouth ibitego 5-1, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 ku mwanya wa mbere mu gihe hasigaye imikino ibiri.
Millwall yafashe umwanya wa kabiri itsinze Stoke City ibitego 3-1, aho irusha amanota atatu Ipswich Town ariko yo ikaba ifite ibirarane bibiri birimo umukino uyihuza na Charlton Athletic kuri uyu wa Gatatu.
Ni mu gihe Wrekham yasubiye mu makipe azakina imikino ya kamarampaka yo kuzamuka muri Premier League, irusha Hull City igitego, nyuma yo gutsinda Oxford United ishobora kumanuka igitego 1-0 cyinjijwe na Josh Windash.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!