Ni umukino wari unogeye ijisho wabereye kuri Stade ya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019, aho amakipe yombi yagerageje gusatirana ariko uburyo bwabonetse ntacyo bwabyaye kugeza ubwo iminota 90 y’umukino irangiye anganya ubusa ku busa.
Mbere y’uko iminota itatu y’inyongera yashyizweho n’umusifuzi irangira, AS Maniema yakoze impinduka, umunyezamu Matumele Monzobo Arnold asimburwa na mugenzi we Tibola Kilebela Linecker umenyereweho gutabara ikipe ye iyo bigeze muri penaliti.
Hitabajwe penaliti hatongeweho iminota 30 ya kamarampaka nk’uko amategeko y’iri rushanwa abiteganya mu gihe irushanwa ritaragera muri ½.
Icyizere ku bafana ba APR FC cyatangiye kugabanyuka ubwo uyu Tibola winjiye mu kibuga asimbuye yakuragamo penaliti ya mbere yatewe na Manzi Thierry.
Likwela Yelemaya Denis wa AS Maniema nawe yayiteye Rwabugiri Umar ayikuramo, icyizere ku bakunzi ba APR FC cyongera kugaruka ariko cyaje kuraza amasinde kuko Byiringiro Lague wateye penaliti ya nyuma yayihushije.
Uyu rutahizamu umaze imyaka ibiri mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuzamukira muri Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri, yananiwe kwakira ibimubayeho maze araturika ararira aryama mu kibuga iminota myinshi.
Yaje guhozwa na bagenzi be barimo Umunyezamu Rwabugiri Umar, Buteera Andrew ndetse na Niyonzima Olivier Sefu wavuye muri Rayon Sports ariko biranga biba iby’ubusa.
Lague wari washenguwe n’agahinda ko guhusha penaliti yari guha amahirwe ikipe ye yabuze ingufu zo guhaguruka kugeza ubwo umuganga w’iyi kipe Cpt Twagirayezu Jacuques yaje kumuhumuriza no kumuhoza ariko we akomeza kuryama mu kibuga.
Mu marira menshi Byiringiro yamaze mu kibuga iminota irenga icumi. Niyonzima Ally ukina hagati afatanyije na Cpt Twagirayezu bamufashije guhaguruka maze bambukiranya ikibuga cya Stade ya Kigali bagenda gahoro bagera mu rwambariro bitwaye indi minota.
Byiringiro nubwo akiri muto asanzwe ari umukinnyi w’umuhanga kuko ari uwa kabiri watsinze ibitego byinshi mu mwaka ushize w’imikino muri APR FC, umunani inyuma ya Muhadjiri Hakizimana.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO