Ni ubutumwa uyu mukinnyi yatanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi 2024, ashimira buri wese babanye mu gihe ahamaze ndetse anagaragaza ko atazahwema gukomeza kuyiba inyuma.
Yagize ati “Nahoraga mbabwira ko nzabavugisha gusa ndashaka kubabwira ko uyu ari umwaka wanjye wa nyuma muri Paris Saint-Germain, ntabwo nzongera amasezerano azarangira mu byumweru bike biri imbere.”
“Birankomereye cyane gutangaza ko ngiye kuva mu gihugu cyanjye cy’u Bufaransa ndetse na Shampiyona ya League 1 nisangagamo, ariko ndumva aricyo gihe kandi ndabishaka. Nyotewe kugerageza amahirwe ahandi nyuma y’imyaka irindwi.”
Si ibyo gusa kuko uyu mukinnyi yashimiye buri wese babanye kuri icyo kibuga harimo abafana, abatoza ndetse n’abayobozi ba PSG kuko bamufashije kuzamura urwego rwe, ndetse azabahoza ku mutima kandi agakomeza kuyishyigikira mu bundi buryo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yamaze kwemeranya na Real Madrid yo muri Espagne ndetse akaba ari ikipe izamuha byose birimo n’umushahara uru hejuru y’uwa Jude Bellingham na Vinicius Junior bahabwa miliyoni 10,3£ buri mwaka.
Kuri uwo mushahara kandi wose hazajya hiyongeraho miliyoni 85,5£ azava mu biganiro bigendanye n’uburenganzira bwo gucuruza isura ye.
Ubuyobozi bwa PSG bwatangiye gushaka umusimbura we kuko we yabwiye Perezida wayo, Nasser Al-Khelaïfi, ko nyuma ya tariki 30 Kamena 2024 atazaba akiri umukinnyi wayo.
Mbappé wageze muri iyi kipe avuye muri Monaco asize ariwe mukinnyi utsinze ibitego byinshi (255) adetse akaba arusha Edinson Cavan winjije 200. Uyu mukinnyi kandi yatwaranye nayo ibikombe birindwi bya Shampiona y’u Bufaransa n’iby’igihugu bitatu.
Yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka mu Bufaransa inshuro enye ndetse anaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino inshuro eshanu.
MERCI. 🔴🔵 @PSG_inside pic.twitter.com/t0cL2wPpjX
— Kylian Mbappé (@KMbappe) May 10, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!