00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Jojea yongereye amasezerano muri Rhode Island

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 December 2025 saa 11:36
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Kwizera Jojea yongereye amasezerano y’igihe kirekire mu Ikipe ye ya Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 4 Ukuboza 2025, ni bwo Rhode Island yatangaje ko uyu mukinnyi azakomeza kuyifasha mu gihe cy’amarushanwa ateganyijwe mu bihe bizaza.

Si uyu gusa kuko iyi kipe yongereye amasezerano y’umwaka umwe abandi bagenzi be 19. Abandi bakinnyi batandatu basezerewe muri iyi kipe iri kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026.

Kwizera w’imyaka 26 ni umwe mu bakinnyi iyi kipe izubakiraho kugeza mu 2028 ubwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hazaba hakinwa uburyo bushya buzajya butuma amakipe azamuka mu Cyiciro cya Mbere, akabisikana n’andi amanuka mu cya Kabiri.

Mu mwaka ushize wa 2024 ubwo Kwizera yageraga muri Rhode Island avuye muri CF Montréal yo muri Canada, yayifashije kuba iya mbere mu Cyiciro cya Kabiri mu gice cyo mu Burasirazuba [Eastern Conference].

Kuri iyi nshuro basezerewe muri ½ bakuwemo na Pittsburgh yabatsinze igitego 1-0.

Kwizera ushobora gukina mu kibuga hagati yugarira cyangwa agasatira, ni umwe mu bafasha Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mikino itandukanye.

Kwizera Jojea yongerewe amasezerano y'igihe kirekire na Rhode Island
Kwizera Jojea ashobora gukina mu kibuga hagati cyangwa asatira
Kwizera Jojea ni umwe mu bakinnyi bafasha Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages