00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Jojea yavuze uko Amavubi yamukijije agahinda k’ubuhunzi no kutagira Se

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 May 2026 saa 12:39
Yasuwe :

Kwizera Jojea ukinira Rhode Island yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ku buzima bwe bw’ubuhunzi yabayemo muri iki gihugu, agaragaza ko gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ nk’igihugu cya Se, biri mu byamukijije ibikomere bikamuha umunezero mu buzima.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rikomeje gushaka abakinnyi by’umwihariko abakina muri shampiyona zikomeye, bafasha Amavubi kuba ikipe ihatana mu marushanwa mpuzamahanga.

Ni muri urwo rwego mu 2024, yageze kuri Kwizera Jojea, umwe mu bakinnyi bageze mu Mavubi bagakora itandukaniro, ndetse bakanagira igikundiro ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu mukinnyi ukina mu mpande asatira cyangwa yugarira, yagiranye ikiganiro n’ikipe ye ya Rhode Island ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asobanura byinshi ku buzima bwe.

Kwizera yavuze ko yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko aza kwisanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’impunzi, icyo gihe akaba yarabanaga na mushiki we, ariko ubuzima bukorishywa no gukunda ruhago.

Ati “Njye na mushiki wanjye twabaga mu kigo cy’imfubyi muri Utah, icyo gihe nakinaga umupira w’amaguru. Icyo ni ikintu cyari ingenzi cyane kuri njye, kuko n’abatubazaga bose icyo nifuza nabasabaga umupira wo gukina.”

“Nta rurimi nari nzi kuvuga. Ubwo nasubiraga ku ishuri, icyo nakoraga kwari ugukina umupira, kuko ni bwo buryo bwatumaga byibuze mvugana na bagenzi banjye twiganaga, ndema inshuti, mbese umupira w’amaguru woroshya ubuzima.”

Igihe cyarageze Kwizera Jojea asaba Nyina ko yamubwira imibereho yabo bakiri bato, by’umwihariko kuri Se atigeze aca iryera kuva yavuka.

“Ntabwo nakuranye na Data umbyara, simuzi kuko namubuze nkiri muto cyane. Byatumye mbwira Mama ngo ambwire bike byibuze ku mateka yanjye n’umuryango wanjye. Yambwiye ko Data yari Umunyarwanda. Mubwira ko icyo ari ikintu yari kuba yarambwiye kare.”

“Ariko kubyuka ukamenya ikintu nk’icyo kandi kinini utari uzi mu buzima bwawe, ni iby’agaciro.”

Kumenya ko Se yari Umunyarwanda, byatumye agira ishyaka ryo gukora cyane kugira ngo umunsi umwe azakinire u Rwanda, ndetse izo nzozi zaje kuba impamo mu 2024 ahamagarwa bwa mbere mu Mavubi.

Ati “Ntabwo ari benshi rero bahamagarwa ngo bakinire ibihugu byabo mu mikino mpuzamahanga. Ni cyo kintu cy’agaciro nabonye mu buzima bwanjye no ku muryango. Iyo ubyutse ukabona uri mu kibuga, abantu bose bagukomera amashyi kuko bagushyigikiye, bakuri inyuma, noneho inshuro nyinshi iyo dukinira iwacu stade iba yuzuye.”

“Buri wese ukwiriye kuba ahari, aba ahari. Iyo ubibonye bikongerera imbaraga. Ibyo nkora byose bituma nsubirayo nkatanga byose, ni uko mba nshaka guha abantu ibyishimo.”

Kwizera Jojea ari mu bakinnyi bafashije Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kwegukana Igikombe cya FIFA Series 2026 mu Itsinda A, aho mu mikino wa mbere yinjije igitego kimwe muri 4-0 u Rwanda rwanyagiye Grenada.

Gutsinda iki gitego muri Stade Amahoro yuzuye abafana 45.000, byatumye yibagirwa agahinda kose yagize mu buto bwe, yumva ari we muntu wa mbere wishimye ku Isi.

Ati “Ubwo twakinaga imikino ya FIFA Series tugatsinda imikino yose, byari bivuze byinshi kuko nari nishimiye igihugu cyanjye, nishimiye na bagenzi banjye twarimo dukinana, nari ndi mu nzozi nari mfite ndi umwana. Gutsinda igitego noneho niyumvaga nk’aho ari njye mukinnyi wa mbere ku Isi, sinabona uko mbisobanura.”

“Nifuza ko abantu bose bagera kuri ibyo byishimo, kuko ni cyo kintu cyiza kibaho. Umuntu aje akambwira ko yagize umunezero nk’uwo nari mfite, namubwira ko ari kubeshya. Hari igihe wicara ukavuga ngo twavuye kure, hanyuma ukavuga ngo narabikoze, noneho ugakora ibirenze kurushaho. Ntabwo nzigera nishima nk’uko nishimye.”

Andi makipe Kwizera Jojea w’imyaka 27 yakiniye ni Ogden City na CF Montréal na zo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kwizera Jojea yagize ibyishimo bidasanzwe ubwo yatsindiraga Amavubi igitego
Kwizera Jojea yishimira kuba ari kubaho mu nzozi ze zo guha ibyishimo Abanyarwanda
Kwizera Jojea yatangiye gukinira Amavubi mu 2024
Kwizera Jojea yifuza guha ibyishimo Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages