Ikipe y’Igihugu yaherukaga kunganya na Libya, yasabwaga gutsinda cyangwa ikanganya kuko gutsindwa byari gutuma ikinyuranyo kiba kinini hagati yayo na Nigeria yari guhita igira amanota atandatu.
Ikindi cyari gukomeza imibare y’Amavubi hakiri kare ni uko Bénin yari ifitanye umukino na Libya ndetse yawutsinze ku bitego 2-1 ikagira amanota atatu mu gihe aba Barabu bagumanye inota rimwe.
IGIHE yarebye ku bintu bitanu by’ingenzi byaranze uyu mukino w’Amavubi na Nigeria.
Abafana binjiriye ubuntu ariko Stade Amahoro ntiyuzura
Nubwo wari umukino ukomeye, wahuje u Rwanda na kimwe mu bihugu biyoboye ruhago ya Afurika dore Nigeria ari iya gatanu kuri uyu Mugabane ikaba n’iya 39 ku Isi, ariko uwavuga ko nta bukangurambaga buhagije bwakozwe mu kumenyekanisha uyu mukino ntiyaba abeshye dore ko wari wahuriranye n’amasaha y’akazi ndetse mu mibyizi.
Hari hashize iminisi itanu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishyize ahagaragara ibiciro byo kureba uyu mukino, ariko ubwo haburaga amasaha ane n’igice ngo umukino utangire, hatanzwe itangazo ko kwinjira byagizwe ubuntu.
Nubwo byagenze gutyo ariko, umukino watangiye muri Stade nta bantu ibihumbi 20 barimo, ariko bikajyana n’uburyo bw’imyinjirize kuko hanze hari hakiri benshi. Gusa, umukino warangiye Stade Amahoro irimo abagera nko ku bihumbi 30 mu gihe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45.
Ubusanzwe, usanga kenshi iyo amakipe yo mu Rwanda afite imikino ikomeye, yitabaza itangazamakuru mu kuyishyushya no kuyamamaza hagamijwe ko abafana bazitabira ari benshi.
Imifanire yari hejuru
Ntabwo Stade Amahoro yari yuzuye abafana, ariko abitabiriye umukino w’Amavubi na Nigeria bagaragaje imifanire itari iherutse mu Rwanda.
Akenshi ku kibuga, wasangaga Abanyarwanda bareba umupira w’amaguru ntaho baba bataniye n’abareba Tennis cyangwa abagiye mu misa, bakoma amashyi cyangwa bagafana mu gihe cyagenwe.
Ku wa Kabiri, byari bitandukanye kuko abari muri Stade Amahoro bashyigikiye Ikipe y’Igihugu kuva ku munota wa mbere kugeza umukino urangiye, batitaye ko hari n’aho Nigeria yanyuzagamo ikarusha Amavubi.
Perezida Kagame yazamuye ibyiyumvo by’Abanyarwanda muri Stade Amahoro
Ubwo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yageraga muri Stade Amahoro, igice cya kabiri cy’umukino cyari kimaze gutangira.
Mu gice cya mbere, hari morale ariko ubwo umushingwabirori w’umukino yatangazaga ko Perezida Kagame ageze muri stade, ibintu byarahindutse.
Abakinnyi barushijeho gukinana ishyaka ndetse n’abafana barushaho gushyigikira ikipe yabo. Muri iyi minota ni bwo Amavubi yabonyemo uburyo bugana mu izamu burimo ishoti ryatewe na Mugisha Bonheur.
Nyuma y’umukino, Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad n’umunyezamu Ntwari Fiacre, bavuze ko kuba bari babwiwe ko Umukuru w’Igihugu yitabira uyu mukino, byabateye imbaraga kurushaho.
Perezida Kagame yaherukaga kureba umukino w’Amavubi muri CHAN 2016 ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 2-1.
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, Ntwari Fiacre wagize umukino mwiza imbere ya Nigeria, yatangaje icyahindutse mu Amavubi ndetse n’intego bari bafite muri uyu mukino. pic.twitter.com/wC0D5dejUm
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 10, 2024
Amavubi ya Frank Spittler yatanze byose
Kuri benshi, amanota menshi yagiye ku munyezamu Ntwari Fiacre wakuyemo imipira icyenda yatewe n’abakinnyi ba Nigeria mu minota 90.
Gusa, abakinnyi bose b’Amavubi bagerageje gukina neza uhereye mu bwugarizi kugeza mu busatirizi dore ko benshi mu bo bari bahanganye bakina mu makipe akomeye i Burayi ndetse ikipe bahuraga yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika muri Gashyantare.
Nta wakwirengagiza kandi akazi k’umutoza Frank Spittler Torsten wazamuye icyizere n’imikire by’Amavubi muri iyi minsi aho mu mikino umunani amaze gutoza, Ikipe y’Igihugu yatsinzwemo umwe.
Ku wa Kabiri, uyu mutoza w’Umudage yakoze impinduka mu kibuga hagati, Mugisha Bonheur afata umwanya wa Rubanguka Steve wari wabanjemo kuri Libya, ndetse ubona ko byatanze umusaruro imbere ya Nigeria.
Nigeria yananiwe kubyaza umusaruro abakinnyi bayo beza
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ni imwe mu zikomeye muri Afurika kuko usibye no kugira abakinnyi beza ku Isi, inafite uburyo buhamye bwatuma ibona intsinzi ku ikipe iyo ari yo yose.
Gusa, hari amakosa Nigeria ifite atari gutuma ibona intsinzi imbere y’Amavubi yakiniraga iwayo imbere y’abafana, tugenekereje barenga ibihumbi 30 kandi bari bafite umurindi.
Hari ibice bimwe na bimwe Nigeria yagaragajeho imbaraga ariko hakaba n’ahandi yari ifite amakosa yagombaga gufasha abakinnyi b’u Rwanda gukomeza kwihagararaho.
Nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Nigeria, hari bamwe mu bakinnyi bakuru badashimishwa no kuba umutoza atabakinisha uko bikwiriye ariko kuko ari we ufata icyemezo cya nyuma bikubahirizwa.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Umutoza wa Nigeria, Augustine Eguavoen yakuye mu kibuga Victor Boniface na Samuel Chukwueze babanjemo, ashyiramo Victor Osimhen na Moses Simon bari ku ntebe y’abasimbura kuko umutoza atari yizeye neza imbaraga zabo cyane ko Osimhen atiteguye neza ndetse yanasanze bagenzi be atinze.
Boniface wa Bayer Leverkusen ntiyishimiye gusimbuzwa icyo gihe, ahubwo wabonaga ko amagambo ari kubwira umutoza we hari byinshi yifuzaga kuba yakora.
Osimhen si umukinnyi wo kubanza hanze uko byaba bimeze kose kuko ubunararibonye bwe bushobora guhindura byinshi mu mukino. Igihe yagiriyemo, yahungabanyije ubwugarizi bw’Amavubi ariko Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bakomeza kumuviraho inda imwe bamubuza guhamya umupira.
Ubwugarizi bwa Nigeria bwari buhagaze neza kuko Calvin Bassey Chinedu wa Fulham, Troost-Ekong wa Al-Kholood ndetse na Semi Ajayi wa West Bromwich Albion bari inkuta zituma ba rutahizamu b’Amavubi badatambuka.
Gusa, byageraga mu kibuga hagati hagahita hagaragaza amakosa y’umutoza Eguavoen washatse guhindura ikipe yakoresheje ku mukino wa Bénin cyane ko yanakuyemo Alex Iwobi akamusimbuza Fisayo Dele-Bashiru kuri uyu munsi.
Bashiru ntiyigeze abasha kwibona muri uyu mukino kandi ari we wasaga n’aho yahawe akazi ko kohereza imipira kuri ba rutahizamu be barimo Ademola Lookman, Victor Boniface ndetse na Samuel Chukwueze batangiye umukino.
Uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati watakazaga imipira myinshi yageze aho akurwamo hajyamo Raphael Onyedika kugira ngo arebe ko yajya akomeza kugumana umupira byibuze afatanyije na Wilfred Ndidi na we wabonaga ko asa nk’ufite umunaniro.
Guhagarara nabi kw’aba bakinnyi rimwe na rimwe kwatumaga ab’Ikipe y’u Rwanda babasha gufata umupira bakisanzura bagahanahana nta kibazo bafite.
Umukinnyi umwe wagaragaje ikinyuranyo ni Ademola Lookman usanzwe ukinira Atalanta mu Butaliyani ndetse mu mipira itanu yateye, harimo umwe wagiye mu izamu, ariko bihurirana n’ikosa ryari ryakorewe kuri Manzi Thierry.
Uruhare rwa Victor Osimhen mu minota yakinnye, na rwo ntirwarenzwa ingohe kuko inkuru yashoboraga kuvugwa ukundi iyo Ntwari Fiacre aba atabyutse neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!