Iyo urebye umwaka w’imikino wa Real Madrid bigaragara ko Jude Bellingham yabaye umukinnyi mwiza muri Shampiyona ya La Liga mu gihe Vinícius Júnior yari intwaro ikomeye cyane muri UEFA Champions League.
Vinícius Júnior yakinnye imikino icumi atsinda ibitego bitandatu ndetse n’imipira ivamo ibindi bine, muri UEFA Champions League bihita bimugira umukinnyi mwiza muri iri rushanwa.
Aba biyongeraho Rodrygo nk’umukinnyi ukiri muto wafashije ubusatirizi bwa Real Madrid mu marushanwa yose ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi iyi kipe ishingiraho imishinga yayo y’igihe kirekire.
Kuba aba bose baritwaye neza ntibyabujije umuherwe Florentino Pérez gukomeza gushyira imbaraga mu gusinyisha Umufaransa, Kylian Mbappé uzabiyungaho mu mwaka utaha w’imikino.
Kuva Kylian Mbappé yatangazwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid agahabwa nimero icyenda (9) yari ifite rutahizamu w’amateka muri iyi kipe yo muri Espagne, Karim Benzema.
Kuva Karim Mostafa Benzema yava muri iyi kipe akerekeza muri Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudite, ntabwo Umutoza Carlo Ancelotti arabona umukinnyi wo kumusimbura.
Kuva icyo gihe yatangiye gukina uburyo bw’abakinnyi 4-3-1-2, aho Vinícius Júnior na Rodrygo bakinanaga basatira izamu, Jude Bellingham agakina inyuma yabo abafasha kurisatira.
Ubwo Kylian Mbappé yageze muri iyi kipe birasaba ko hagati ya Vinícius Júnior na Rodrygo umwe amuha umwanya nubwo bigoye.
Ancelloti ashobora kongera gukoresha uburyo yasanganywe bwo gukinisha abakinnyi 4-3-3 aho Vinícius Júnior, Kylian Mbappé na Rodrygo bashobora gusatira, Jude agakina hagati mu kibuga afatanyije na Eduardo Camavinga ndetse na Tchouameni ushobora gukomeza gukorera mu ngata Toni Kroos wamaze gusezera.
Iyi kipe kandi yamaze kugura rutahizamu Endrick Felipe Moreira de Sousa w’imyaka 17 wakiniraga Palmeiras ndetse nawe akaba agomba kubona umwanya w’ubusatirizi.
Bivugwa ko Real Madrid iri kwifuza Umudage, Joshua Walter Kimmich kugira ngo uyu mukinnyi aze gutanga umusanzu mu kibuga hagati, muri make agasimbura Toni Kroos.
Real Madrid iheruka kwegukana Igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 15, irifuza gutwara n’icy’umwaka utaha wa 2024-25 cyane ko ariryo rushanwa Kylian Mbappé yifuza nyuma yo kuba yaratwaye Igikombe cy’Isi cya 2018.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!