Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026, ni bwo IGIHE yabwiwe ko myugariro Ishimwe Abdul yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC.
Ibyo byabaye mu gihe kuri uwo munsi uyu mukinnyi yari yasibye imyitozo ya Mukura VS yari amazemo umwaka n’igice, aho iyi kipe yavuze ko yakuwe mu Karere ka Huye n’abantu bo muri Intare FC.
Kuri ubu ahazaza h’uyu mukinnyi hari mu cyeragati kuko Mukura VS yajuririye umwanzuro wafashwe na Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere yanzuye ko ari uwa Intare FC.
Byagenze gute ngo Ishimwe Abdul yitwe umukinnyi wa Mukura VS?
Myugariro Ishimwe Abdul yatijwe muri Mukura VS mu mwaka w’imikino wa 2024/25, ndetse icyo gihe yitwara neza aho yari mu bakinnyi batangiye kuvugwa cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi ishize.
Uyu mukinnyi yifujwe na Rayon Sports, ariko bikavugwa ko na APR FC ishobora kumutwara kuko ari yo ijyamo abakinnyi bazamuye urwego basanzwe bakinira Intare FC cyangwa Marine FC. Gusa si ko byaje kugenda, ahubwo APR FC yari ikeneye myugariro wo hagati, muri Kamena yahisemo kugura Nduwayo Alex wakiniraga Gasogi United.
Kugura uyu mukinnyi wiyongereye kuri Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu na Alioum Souané mu bakina mu bwugarizi bwo hagati, byari bivuze ko nta wundi mukinnyi wo muri iyo myanya ibiri Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikeneye.
Nyuma yo kubona ko nta yindi kipe iguze Ishimwe, Mukura VS yumvikanye na Intare FC uburyo uyu mukinnyi yamugura burundu, hatangwa miliyoni 15 Frw ku masezerano y’imyaka ibiri yari asigaranye.
Impande zombi zumvikanye ko Mukura VS yishyura Intare FC miliyoni 10 Frw, andi miliyoni 5 Frw agahabwa umukinnyi wasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Kanama 2025.
Intare FC yisubije umukinnyi mbere y’uko isoko rya Mutarama 2026 rifunga
Mukura VS ivuga ko ku wa 28 Mutarama 2026, yakiriye ibaruwa ya Intare FC iyimenyesha isesa ry’amasezerano y’impande zombi kuko itubahirijwe ibyo zumvikanye.
Iyi kipe ivuga ko ibyo bidakurikije amategeko kuko mu ngingo ya karindwi y’ayo masezerano harimo ko yaseswa binyuze mu biganiro.
Mu ibaruwa yandikiye FERWAFA ku wa 30 Mutarama 2026, Mukura VS igaragaza ko kandi Intare FC yahise ijya gufata umukinnyi aho yabaga i Huye, ikamusaba kujya mu mwiherero wayo kandi akiyifitiye amasezerano.
Yasabye FERWAFA kurinda uyu mukinnyi ku buryo atakwandikishwa nk’uwa Intare FC, guhuza impande zombi no gukurikirana impamvu uyu mukinnyi yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Mukura VS muri ‘système’ yandikwamo abakinnyi.
FERWAFA yanzuye ko umukinnyi ari uwa Intare FC
Nyuma yo kubona ibaruwa ya Mukura VS, Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwayoherereje Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere ikuriwe na Ndengeyingoma Louise, ndetse ihita iterana ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026.
Iyi komisiyo yagaragaje ko Mukura VS yareze Intare FC naho ikiregerwa ari “gusaba ko umukinnyi Ishimwe Abdul atandukurwa mu Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs.”
Mu miterere y’ikibazo, hagaragajwe ko tariki ya 6 Kanama 2025, Intare FC yagiranye amasezerano na Mukura VS ajyanye no guhererekanya mu buryo bwa burundu umukinnyi Ishimwe Abdul hashingiwe ku bugure bw’amasezerano yari asigaye muri Intare FC.
Mu ngingo ya kabiri y’ayo masezerano Mukura VS yiyemeje kwishyura Intare FC miliyoni 15 Frw ahwanye n’ubugure bw’amasezerano y’imyaka ibiri Ishimwe Abdul yagiranye na Intare FC.
Ingingo ya 2.1 cy’aya masezerano yavugaga ko mu isinywa ry’aya masezerano, Mukura VS yemeye kwishyura igice cya mbere cy’aya mafaranga y’ubugure bw’aya masezerano ahwanye na miliyoni 5 Frw, azishyurwa kuri konti ya Intare FC iba muri BPR.
Mu ngingo ya 2.2, Mukura VS yiyemeje ko izishyura igice cya kabiri kuri Intare FC gihwanye na miliyoni 5 Frw muri Mutarama 2026 mu gihe mu ngingo ya 2.3, Mukura VS yiyemeje kandi kwishyura Ishimwe Abdul miliyoni 5 Frw.
Komisiyo yagaragaje ko tariki ya 27 Mutarama 2026, Intare FC yandikiye Mukura VS ibaruwa isesa amasezerąno bagiranye tariki ya 6 Kanama 2025 aho ivuga ko iyi kipe y’i Huye itubahirije amasezerano bagiranye ndetse inagaragaza ko isubiranye umukinnyi Ishimwe Abdul.
Tariki ya Mutarama, Mukura VS yatanze ikirego muri FERWAFA isaba ko umukinnyi atandukurwa mu bakinnyi bayo, igaragaza ko ibyo bemeranyije na Intare FC bamaze kubyishyura kuko tariki ya 29 Mutarama 2026, Mukura VS yishyuye igice cya mbere cy’amafaranga miliyoni 5 Frw naho tariki ya 30 Mutarama ikishyura miliyoni 5 Frw yari asigaye.
Mukura VS yavuze ko impamvu itishyuriye igihe ari ikibazo yagize cy’ubukungu.
Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere ya FERWAFA yavuze ko tariki ya 31 Mutarama 2026, kubera ubwihutirwe bw’iki kibazo bujyanye n’uko ifunga ry’ihererekanya ry’abakinnyi muri ‘systeme’ ryagombaga kurangirana na Saa Sita z’ijoro z’uwo munsi, kandi bidashoboka ko hatumizwa uwarezwe kugira ngo yisobanure, byabaye ngombwa ko abagize Komisiyo y’amategeko n’Imiyoborere baterana, maze bahamagara Umuyobozi wa Intare FC kuri telefoni kugira ngo yisobanure ku kirego cya Mukura VS.
Yagaragaje ko mu bisobanuro Umuyobozi wa Intare FC, Gatibito Byabuze, yahaye abagize Komisiyo, yabamenyesheje ko Mukura VS itubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye, cyane cyane mu ngingo yayo ya 2 n’iya 8, akaba ari byo byatumye Intare FC isesa amasezerano bagiranye hashingiwe ku ngingo ya 5 y’ayo masezerano.
Nyuma yo kumva impande zombi, Komisiyo yasanze igomba gusuma ikamenya niba Intare FC yarasheshe amasezerano yagiranye na Mukura VS mu buryo bukurijije amategeko.
Yavuze ko ishingiye ku Ngingo ya 64 y’Itegeko N°45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigena amasezerano iteganya ko “Amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Ashobora guseswa ari uko babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n’amategeko. Agomba kubahirizwa nta buriganya;”
“Ingingo ya 2.1 cy’aya masezerano Intare FC yagiranye na Mukura VS, impande zombi zumvikanye ko mu isinywa ry’aya masezerano Mukura izishyura igice cya mbere kingana na miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) akishyurwa kuri konti ya Intare FC iba muri BPR;”
“Mu ngingo ya 5 y’ayo masezerano impande zombi zemeranyijwe ko haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 2 y’aya masezerano, kutubahiriza amasezerano ku ruhande urwo ari rwo rwose mu zayasinyanye rwayatesha agaciro, kandi uruhande biturutseho rukirengera ingaruka;”
“Abagize Komisiyo basanga Mukura VS itarubahirije ibikubiye mu ngingo ya 2.2 y’amasezerano bagiranye na Intare FC kuko itishyuriye igihe kandi na yo mu kirego cyayo ikaba yiyemerera ko itishyuriye igihe kubera ikibazo cy’ubukungu.”
“Abagize Komisiyo basanga ku birebana na sheki Mukura VS igaragaza ko yishyuriyeho, nta shingiro zahabwa kuko yishyuye amasezerano atakiriho kuko yari yaramaze guseswa.”
Umwanzuro ugira uti “Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere yemeje kwakira ikirego yashyikirijwe na Mukura VS, igisuzumye isanga nta shingiro gifite. Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere yemeje ko Ishimwe Abdul ari umukinnyi wa Intare FC.”
Umukinnyi ashobora kuba uwa APR FC cyangwa agasubira muri Mukura VS
Umwe mu bayobozi ba FERWAFA waganiriye na IGIHE, yavuze ko kuba Mukura VS yaramenyeshejwe umwanzuro n’Ishami rishinzwe ibijyanye no gutanga ibyangombwa [Licensing] nta kibazo kirimo kuko ibintu byose bidakorwa n’Umunyamabanga Mukuru ndetse aba yabimenyeshejwe.
Yavuze kandi ko Mukura VS itubahirije ibyari bikubiye mu masezerano yayo na Intare FC, ndetse hejuru y’ibyo muri ‘systéme’ y’abakinnyi, Ishimwe Abdul yari yanditsemo nk’intizanyo ya Intare FC muri Mukura VS.
Yongeyeho ko Mukura VS yamaze kujurira, aho umwanzuro ntakuka uzafatwa na Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA ku buryo umukinnyi ashobora gusubira muri Mukura VS cyangwa bikemezwa burundu ko aguma muri APR FC mu gihe byaba bigaragaye ko Intare FC yatsinze iyi kipe y’i Huye.
Ati “Ibijyanye na ‘transferts’ z’imbere mu gihugu ntabwo bigoye nk’izijya hanze kuko zo ziba ziri mu biganza bya FIFA, tuzareba uburyo tubigenza bitewe n’icyemezo kizafatwa kivuye mu bujurire.”
Ku rundi ruhande, umwe mu basobanukiwe umupira w’amaguru yabwiye IGIHE ko “niba hashobora gufatwa umwanzuro nk’uriya, umupira wacu uri kugana habi.”
Yavuze ko ikipe idashobora gusesa amasezerano uko yiboneye ishingiye ku kuba indi itubahirije igihe cyo kwishyura cyatanzwe ndetse no kuba haba harabayeho amakosa mu kwandika umukinnyi, ibyo ari ibintu byakosorwa.
Ati “None se niba yari amaze amezi atanu akina, yakiniraga ku yahe masezerano?”
Perezida wa Intare FC, Gatibito Byabuze, yabwiye IGIHE ko nta byinshi yavuga mu gihe hari umwanzuro wa Komisiyo ishinzwe Amategeko n’Imiyoborere wamaze kujya ahagaragara.
Ku rundi ruhande, umwe mu bayobozi ba Mukura VS yavuze ko bazategereza ibizava mu bujurire batanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!