Ni Adil Erradi Mohammed, Umunya-Maroc winjiye nka mesiya witezweho guhesha ikuzo APR FC ku ruhando mpuzamahanga cyane ko mu rugo ho iyi kipe yagwije ibigwi. Iyi ngingo turayigarukaho birambuye.
Inshingano za mbere nk’umutoza w’iyi Kipe y’Ingabo, Adil yazitangiriye hanze y’u Rwanda aho APR FC yitabiriye imikino ya gisirikare ndetse yegukana iryo rushanwa ryakiniwe muri Kenya.
Muri Nzeri 2019, yayoboye APR FC mu Irushanwa ry’Agaciro, asoreza ku mwanya wa Kane atsinzwe n’amakipe ya Mukura VS na Police FC.
Urugamba nyarwo yarutangiye tariki ya 4 Ukwakira 2019 ubwo APR FC yanganyaga na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona ya 2019/20.
APR FC yasoje uwo mwaka w’imikino itsinze imikino 16, inganya irindwi muri 23 yabazwe kuko Shampiyona yahagaritswe imburagihe kubera COVID-19.
Muri Shampiyona ya 2020/21 yabanje guseswa, APR FC yatsinze imikino itandatu yose yo mu Itsinda A ryarimo na AS Muhanga, Bugesera FC na Gorilla FC mbere yo gutsinda itandatu, ikanganya na AS Kigali mu makipe umunani yahataniye igikombe.
Adil mu bihe bye bya mbere yageze ku gasongero ndetse afite agahigo yihariye ko kuba yarafashije APR FC kumara imikino 50 itazi uko intsinzwi isa nubwo harimo umwe watojwe na Mulisa Jimmy wari wasizwe nk’umutoza wungirije nyuma y’isezererwa rya Zlatko Krmpotić.
Kugeza icyo gihe, yari akiri mu kwezi kwa buki, ubusabe bwe bwari itegeko, yaricaga agakiza. Uwo bahuzaga amaso ntamwishimire yamwerekaga umuryango, guhera mu bushorishori hejuru mu bungiriza be,kugera ku bakinnyi bakuru ndetse n’abato ‘badashobotse’ bajugunywaga hanze.
Umwotsi watangiye ucumbira imbere mu nzu ariko uko iminsi yicuma, abakinnyi batangira gutobora bakavuga akabari ku mutima. Abanyuze iyo nzira ntibatinze kwerekwa ko nta nduru irwana n’ingoma, bashyizwe hanze.
Adil akigera mu ikipe ya APR FC, yagizwe ikigirwamana, wa mwana uvuna umuheha akongezwa undi. Yahawe ububasha n’ijambo ku buryo uwitsamuraga cyangwa uwo yabyukaga atamureba neza yararaga yeretswe umuryango.
Hari benshi uyu mugabo yasibiye amayira agana muri APR FC. Ingero ni nyinshi ariko reka dukomoze kuri nke zirimo gusezererwa kwa Sugira Ernest, wabanje guhanishwa kujya mu Intare FC [ikipe y’abana ya APR FC], akaza no kwirukanwa.
Si we gusa byagarukiyeho kuko uwo mwera waturutse hejuru wanageze ku bandi barimo Ishimwe Kevin, Bukuru Christophe, Mushimiyimana Mohamed, Danny Usengimana, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Rwabugiri Omar, Ahishakiye Hertier, Jacques Tuyisenge n’abandi birukanwe bahorwa umusaruro nkene cyangwa ikinyabupfura gike.
Mu rugendo rw’imyaka itatu muri APR FC, Adil yahuriyemo n’umusaraba ukomeye kuko mu 2021 yakuwe mu batoza bemerewe gutoza imikino mpuzamahanga yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Ni inkuru yaciye igikuba mu bakurikiranira hafi ruhago Nyarwanda n’aba APR FC by’umwihariko ariko Adil yahumurijwe n’ubuyobozi bw’ikipe ye, uwo muyaga ntiwamuhungabanya.
Nk’umutoza wari ufitiwe icyizere, mu mpera z’umwaka ushize w’imikino, yongerewe amasezerano afitanye na APR FC ashyira umukono ku azageza mu 2024.
Bivugwa ko umushahara we na wo wongerewe ukava kuri miliyoni 20 Frw, ukagera kuri miliyoni 24 Frw ku kwezi.
Rya kuzo navuze haruguru mu myaka itatu yose nta kimenyetso na kimwe cyo kurigeraho cyagaragaye. N’aho byashobokaga, Umutoza Adil yatunzwe agatoki ko yivangiye mu gutegura imikino imwe n’imwe akabura umusaruro kandi byashobokaga.
Ukwakira kwa 2022 kwaje ari rurangiza, kwashaririye abakunzi ba APR FC na Adil kuramururira. We n’ikipe ye basohotse mu kwezi kwa buki, batangira kurebana ay’ingwe.
Ibi byanagejeje ku guhagarikwa kwe nyuma yo gusezererwa mu mikino ya CAF Champions League itsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia. Ubu inshingano zo gutoza zifitwe na Ben Moussa usanzwe ari umwungiriza we.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ngingo z’ingenzi zatumye Adil winjiye muri APR FC agahabwa ikaze nk’iya Yesu ubwo yasesekaraga i Yerusalemu, none ubu akaba ari hanze y’ikipe mu bihano by’imyitwarire idahwitse.
– Adil ntavugirwamo
Umunya-Maroc Adil Erradi w’imyaka 44 ni umutoza utavugirwamo. Iyo atoza, ibye akora ni nka bimwe abapasiteri n’abapadiri bakora iyo babwiriza ivanjili. Icyo udasobanukiwe ntubaza, ubimira bunguri, ibindi Umwuka Wera akagusobanurira.
Adil na we, yinjiranye imyitwarire yo kuvuga atavugirwamo, kuyobora abakinnyi mu nzira ashaka. Aha uwagerageje kumuha igitekerezo amufata nk’ushaka kumurwanya ku buryo utiyoroheje yisanga batakiri kumwe.
Ibi biri mu byatumye atana na Dr Nabyl Bekraoui, Umunya-Maroc wari umutoza we wungirije. No mu bakinnyi ni ko byagendaga! Benshi basohotse muri APR FC kubera ko bagaragaje imyumvire yo gushaka ‘gushyogozanya’ na we [kuvuga uko babyumva].
Utarageretsweho umusaruro muke, yashyizweho ubugambanyi cyangwa ikinyabupfura kigerwa ku mashyi. Aho ni ho urugendo rwe rwarangiriraga.
Uheruka kwerekwa umuryango ni myugariro Nsabimana Aimable, wasezerewe ashinjwa ubugambanyi. Ibi byakanguye abakinnyi ba APR FC, bamwe batangira kubona ko Adil arengera kandi na bo umwe ku wundi bashobora kugenda nka mugenzi wabo.
– Ibyangombwa byacishije Adil bugufi
Umwaka wa 2021/2022 ntiwari woroshye kuri APR FC na Adil. Ni cyo gihe Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje abatoza 29 barimo na Adil ko batemerewe gutoza mu marushanwa yayo kubera ikibazo cy’ibyangombwa.
Adil Erradi yari afite “UEFA Advanced Diploma” mu gihe CAF isaba ko umutoza mukuru muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup, agomba kuba afite “CAF A” cyangwa ‘licence’ iri “Pro” yatanzwe n’indi mpuzamashyirahamwe.
Icyo gihe APR FC yabaye nka ya ntama idafite umwungeri kuko umutoza wayo mukuru ntiyemerewe kuyitoza ku mikino itandukanye irimo uwo yahuyemo na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu ijonjora rya mbere.
Ubuyobozi bw’ikipe bwamubaye hafi ndetse Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko banyuzwe n’umusaruro we “batitaye ku byangombwa afite”.
Inkuru yo kutagira ibyangombwa yaciye igikuba kuri bamwe bavugaga ko bidakwiye ko umutoza uhembwa amafaranga meza nka Adil yaba mu ikipe atemerewe kuyitoza ahantu hose.
– Gufatana mu mashati no kwikoma abanyamakuru
Adil ni umwe mu batoza mu bihe bya vuba baserereye byeruye n’itangazamakuru.
Mu kumuharurira inzira hari abanyamakuru bakoranaga bya hafi, abo ni bo bahabwaga amakuru y’imbere muri APR FC, abagerageje gushaka amakuru ku ruhande cyangwa abavuze ibitanyuze amatwi cyangwa biryohere amaso bakaba abanzi.
Byageze aho yanga kuvugana n’itangazamakuru, kuko abonye hari abanyamakuru adashaka cyangwa ntaboneke mu cyumba gitangirwamo ibiganiro nyuma y’umukino ku mpamvu zitigeze zitangirwa ibisobanuro.
Ni kenshi yumvikanye avuga ko atakora ikiganiro hari Radio Flash na Radio10 ikoraho Kazungu Claver wabaye Umuvugizi wa APR FC, uyu yamushinje kumusebya kuko yirukanye abakinnyi bose yaguriye APR FC.
Umunsi umwe yigeze gutukana n’abanyamakuru benda kurwana. Ukurebana ay’ingwe kwageze aho itangazamakuru rimusohora mu cyumba gitangirwamo ikiganiro yamaze kucyinjiramo mu kumwereka ko batamwishimiye.
– Urunturuntu mu masezerano mashya
Mbere y’uko Adil yongerererwa amasezerano muri uyu mwaka, hakozwe inama nyinshi zibanza gushungura icyo cyemezo.
Bamwe mu bayobozi ba APR FC bashidikanyaga ku kumwongerera amasezerano kubera ubushobozi bwe n’imibanire itari ihagaze neza, bikiyongeraho imibanire ye n’itangazamakuru yarimo umugogo.
Abifashijwemo na Mupenzi Eto’o yamuharuriye inzira yinjira muri APR FC, Adil yahawe amasezerano kugira ngo akomeze kuzamura urwego rwe n’urw’ikipe.
Mu bibazo byatindije icyemezo cyo kumuha amasezerano harimo ko hari abayobozi bamushinjaga kubasuzugura nko kuba ataravuganaga n’Umunyamabanga wa APR FC, Michael Masabo ndetse n’uwahoze ari Visi Perezida we Brig Gen. Bayingana Firmin.
Yanatunzwe agatoki ko atazi kubana n’abakinnyi bakuru. Urugero ni urwa Rutahizamu Tuyisenge Jacques winjiye muri APR FC yitezweho kuyobora ubusatirizi bwayo mu rugendo rugana mu matsinda ya CAF Champions League, ariko bakaza gushwana.
– Aboganye ntibahishanya imbyiro: Gatanya ya Eto’o na Adil?
Iyo hatabaho Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, Adil ntiyari koroherwa no kuyinjiramo.
Ni we wamwinjije mu Ikipe y’Ingabo ariko urukundo rwa bombi rwatangiye gushonga. Abari abanywanyi batangiye gushwana buhoro buhoro.
Mu miterere y’inshingano zabo, Adil na Eto’o baruzuzanya kuko umwe agura abakinnyi, undi akabatoza.
Ukwakira kwa 2021 kwabaye intandaro yo gushwana kw’aba bagabo bombi. Icyo gihe hari ku mukino wa CAF Champions League, APR FC yatsinzwemo na Etoile du Sahel muri Tunisia ibitego 4-0.
Wari uwo kwishyura kuko ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1. Icya APR FC cyinjijwe na Manishimwe Djabel mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye i Nyamirambo.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ubwo bari muri Tunisia, habayeho gushwana batumvikana ku kugurisha umukino, bakizwa n’uwahoze ari Team Manager, Lt. Col. Rutayisire Guillaume.
Imikoranire yabo yakomereje muri shampiyona y’umwaka ushize gusa umutoza Adil akagira amakenga ku mikino imwe n’imwe bitewe n’ibyo yagendaga abona nko ku mukino APR FC yatsinzemo Rutsiro FC 1-0.
Aha, Ikipe y’Ingabo yatewe penaliti ebyiri Adil yakemangaga imitangirwe yazo ariko umunyezamu Ishimwe Pierre azikuramo, umukino na APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 3-1 na wo wavuzwemo byinshi harimo n’umubare w’ibitego wari wumvikanyweho wa 3-2 ndetse n’amajwi ya bamwe mu bawukinnye ajya hanze bashimangira ko habayemo maguyi.
Umukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro yatsinzwemo na Marines FC 1-0, mu gihe umukino ubanza warangiye APR FC iyoboye ku bitego 2-0. Aha umutoza Adil yashinje umunyezamu Ahishakiye Hertier gufatanya na Mupenzi Eto’o kugambanira ikipe, mbere yo gufata umwanzuro wo kumutiza muri Marines FC yaturutsemo.
Muri iyi mikino, Adil yashyiraga mu majwi Mupenzi agaragaza ko ibiyiberamo atabishira amakenga.
– Kugumisha indege mu kirere byaranze: Ntiyigeze izima
Kimwe n’abamubanjirije, Adil na we yakomeje guhungisha APR FC inzira igana mu matsinda yaba aya CAF Champions League ndetse na Confederation Cup.
Mu myaka itatu ayimazemo, igikomeye yakoze ni ukuyifasha kugera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League ariko yahagarariye aho.
Uyu mwaka wabaye rurangiza, kuko APR FC yabonye agacu ko gutera intambwe ya mbere igana ku nzozi zo kurunguruka mu matsinda ariko igishingura yahise inyerera, itaragera iyo igana.
Bijya gutangira, APR FC yatsinze US Monastir igitego 1-0 cya Mugunga Yves mu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Ni impamba itari ihagije imbere y’ikipe yo mu Barabu ariko nanone yari intangiriro itanga icyizere.
Umukino wo kwishyura warangiye ikipe ya Adil itsinzwe ibitego 3-0 isezererwa itarenze umutaru. Ya mvugo y’uko “indege itazimye’’ mu kumvikanisha ko ikipe yahise ivamo nk’uko bisanzwe.
– Nyamwanga kumva! Adil yinangiye ku nama yahawe n’abakinnyi, iz’ubuyobozi azirenza ingohe
Nyuma y’umukino ubanza wahuje APR FC na US Monastir, Adil yatangiye gutegura uwo kwishyura mu buryo budasanzwe.
Yeretse abakinnyi uburyo bazakinamo bwo kugarira ariko bamwereka ko batabwumva neza kandi bushobora kudatanga umusaruro kuko batigeze babukoresha.
Abakinnyi bagize amakenga babimenyesha abayobozi babicishije kuri Mupenzi Eto’o nk’umuntu babona umwisangaho ariko na we ntiyamwumva. Ni na ko byagenze bigeze mu buyobozi kuko yakomeje guhagarara ku cyemezo cye.
APR FC igeze muri Tunisia abakinnyi bakomeje kubwira ubuyobozi ko Adil agitsimbaraye ku mitoreze ye, biba ngombwa ko bwohereza Mupenzi ngo amwumvishe igikwiye gukorwa ko kigomba gushingira ku byo abakinnyi bamenyereye ariko akomeza gutsimbarara.
Icyavuyemo ni uko umukino APR FC yawutsinzwe 3-0 ihita isezererwa mu mikino Nyafurika.
– Raporo zitavugwaho rumwe
Nyuma y’umukino, APR FC yatsinzwemo na US Monastir, Adil yabwiye abayobozi ko abakinnyi b’Abanyarwanda urwego rwabo hari aho rutarenga.
Ni raporo itarishimiwe cyane ku bayobozi batanga buri kimwe cyose ngo ikipe ibone abakinnyi beza bashobora kuyihesha ibyo yifuza byose. Muri iyo raporo, intsinzwi yashyizwe kuri myugariro Ombolenga Fitina, washinjwe ubugambanyi.
Ntibyari bishya kuko ku mukino yatsinzwe buri gihe ashaka uwo abigerekaho kuko nko muri 2020 nyuma yo gusezererwa na Gor Mahia yo muri Kenya, yikomye umunyezamu Rwabugiri Umar, avuga ko ari we nyirabayazana kubera ubushobozi buke bwo kutayobora umukino.
Gusezererwa na Etoile du Sahel mu 2021 yabishyize kuri Karera Hassan, byanatumye amuha uruhushya ajya ku Mugabane w’u Burayi muri Finland gusura umukunzi we kuko yabonaga atakimukeneye muri gahunda ze.
Muri Shampiyona y’umwaka ushize ubwo APR FC yahuraga na Kiyovu Sports, Adil yavuze ko gutsindwa kwatewe na myugariro Nsabimana Aimable yashinje kurya ruswa ndetse bukeye mu myitozo amubwira amagambo mabi imbere ya bagenzi be. Aha ni ho havuye icyemezo cyo kumusabira kwirukanwa kuko yabonaga atakomezanya n’uwo yitaga umugambanyi.
Ntibyumvikanyweho n’abayobozi kuko yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho kandi baguzwe bakenewe cyane nk’umusimbura w’uwahoze ari Kapiteni Manzi Thierry ndetse na Mutsinzi Ange berekeje ku mugabane w’u Burayi ariko byarangiye Nsabimana asezerewe.
– Kuvuga akari imurori mu Ikipe y’Ingabo no kwisanzura mu itangazamakuru
Bwa mbere mu matwi ya benshi ni bwo bumvise umutoza wa APR FC avuga byeruye ku mwuka mubi uri mu ikipe.
Adil nyuma y’umukino yatsinzwemo na Bugesera FC ibitego 2-1, yatangaje amagambo akomeye ko mu ikipe ye harimo abagambanyi abigereka ku bakinnyi icyenda barimo Ishimwe Pierre, Niyigena Clément, Niyomugabo Claude, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Ndayishimiye Dieudonné na Omborenga Fitina utagikinishwa kuva ikipe yakurwamo na US Monastir muri CAF Champions League ashinjwa ubugambanyi.
Adil yerekanye ko ari kubaka ikipe idahatanira igikombe avuga ko ashobora kugira amahirwe agatwara kimwe ariko nacyo atacyizeye. Ibi byanatumye aterana amagambo na Kapiteni we Manishimwe Djabel avuga ko atari umukinnyi ‘kamara’.
Nyuma y’umukino na Bugesera FC, abakinnyi ba APR FC babwiye umutoza Adil ko imyitwarire ye idakwiye kuko iyo ikipe yatsinzwe abigereka ku bakinnyi ariko yatsinda agashaka kubyitirirwa.
Muri ibyo biganiro byateguraga umukino na Marines FC, Adil yashyamiranye na Kapiteni we Manishimwe Djabel bakizwa na Team Manager Maj. Jean Paul Uwababyeyi.
Umutoza Adil ashinja abashinzwe kugura abakinnnyi ko mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira bamuzaniye abari ku rwego rwo hasi. Uretse abakinnyi batatu gusa akinisha ari bo Niyigena Clément wari inkoramutima ye (yashatse no kumuha igitambaro cya Kapiteni ngo amusimbuze Manishimwe Djabel) gusa kuri ubu amwita umugambanyi, Ishimwe Christian na Niyibizi Ramadhan ni bo avuga ko baguzwe bari ku rwego rwiza.
Abo avuga ko batari ku rwego rw’ikipe ni Ishimwe Fiston waguzwe muri Marines FC ari we Munyarwada watsinze ibitego byinshi [11 n’imipira 12 yavuyemo ibitego muri shampiyona ya 2021/22]; Mbonyumwami Thaiba wavuye muri Espoir FC; Uwiduhaye Aboubakar waguzwe muri Police FC; Ndikumana Fabio wavuye muri Musanze FC ndetse na Tuyizere Jean Luc wabisikanye na Ahishakiye Hertier watijwe muri Marines FC. Bamwe muri bo ntibarakinishwa umukino n’umwe kuva bagurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!