00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki abakinnyi bakomeye ku Isi batajya gukina muri Premier League?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2026 saa 03:29
Yasuwe :

Iyo Vinícius Jr yerekeza muri Arsenal, yari kuba umwe mu bakinnyi bake cyane b’ibihangange ku Isi bagiye muri Premier League y’u Bwongereza bakiri ku rwego rwo hejuru mu mwuga wabo wo gukina umupira w’amaguru.

Arsenal yari yiteguye kugura uyu rutahizamu ukomoka muri Brésil, mu gihe yari gufata icyemezo cyo kuva muri Real Madrid, ndetse uyu mukinnyi w’imyaka 26 na we yari kwerekeza muri iyi kipe yo mu Bwongereza.

Gusa ubu yamaze gusinya amasezerano mashya azamugumisha muri iyi kipe ikinira kuri Santiago Bernabéu kugeza mu 2032.

Amakipe yo muri Premier League afite ubushobozi bw’amafaranga bwo kugura abakinnyi buruta ubw’andi makipe yose iyo uyarebye muri rusange, ndetse Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza ifatwa cyane nk’ikomeye kurusha izindi ku Isi, ariko gukurura abakinnyi basanzwe bari ku rwego rwo guhatanira Ballon d’Or byakomeje kuba ingorabahizi.

Aya makipe nta kibazo gikomeye agira mu gukurura no kugumana ba myugariro bo hagati ndetse n’abanyezamu b’abahanga, ariko ikibazo kirushaho kugaragara mu bakinnyi bakina imbere, aho ba rutahizamu n’abakina hagati basatira izamu baba bifuzwa cyane, ariko birangira bahisemo kujya ahandi.

Vinícius Júnior wifuzwaga na Arsenal, yongereye amasezerano muri Real Madrid

Premier League ikora ibihangange, ariko ni gake cyane ishobora kubikurura

Kuva Premier League itangiye gukinwa mu 1992, abakinnyi batatu gusa ni bo begukanye Ballon d’Or y’abagabo bakina mu ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza. Abo ni Michael Owen wa Liverpool mu 2001, Cristiano Ronaldo wa Manchester United mu 2008 na Rodri wa Manchester City mu 2024.

Icyo u Bwongereza bwakoze neza cyane ni ugutanga ahantu heza hatuma impano zikomeye zikura zikavamo ibyamamare ku rwego rw’Isi.

Dennis Bergkamp yageze muri Arsenal nyuma y’ibihe bitari byiza yari amaze muri Inter Milan, aza kuba umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye cyane mu mateka ya Premier League. Eric Cantona na we yari yaragaragaje ibimenyetso by’impano ye mu Bufaransa no muri Leeds, mbere yo guhinduka ikimenyetso cy’ikipe ya mbere ikomeye ya Manchester United muri Premier League.

Thierry Henry yageze mu Majyaruguru ya Londres nyuma y’ibihe bitari byiza cyane muri Juventus, mbere yo gukura akavamo umwe muri ba rutahizamu b’indashyikirwa bo mu gihe cye.

Cristiano Ronaldo yageze muri Manchester United afite imyaka 18 gusa, avuye muri Sporting, nyuma y’imyaka itanu yegukana Ballon d’Or, mu gihe mu mpeshyi yakurikiyeho yahise asinyira Real Madrid.

Erling Haaland ashobora kuba ari rwo rugero rugaragara neza kurusha izindi mu bihe bya vuba. Nubwo yari asanzwe ari umwe muri ba rutahizamu bakiri bato bifuzwaga cyane i Burayi ubwo Manchester City yamuguraga muri Borussia Dortmund mu 2022, Haaland yari ataragera ku rwego yagezeho amaze kugera mu Bwongereza.

Ibyo bitandukanye no kugura umukinnyi nka Vinícius nyuma y’uko amaze kwegukana UEFA Champions League inshuro nyinshi no kuba umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bazwi cyane ku Isi.

Habayeho bake banyuranyije n’ibi, ariko benshi mu bakinnyi b’amazina akomeye bageze muri Premier League nyuma y’uko ibihe byabo byiza cyane birangiye.

Umukinnyi wagereranywa neza na Vinícius ni Andriy Shevchenko, wavuye muri Milan AC akerekeza muri Chelsea mu 2006 afite imyaka 29.

Yari amaze imyaka ibiri gusa yegukanye Ballon d’Or ndetse yari yabaye uwa gatanu mu 2005, bituma aba umwe mu bakinnyi bake cyane bari basanzwe ari ibyamamare ku rwego rw’Isi bimukiye muri Premier League bakiri hafi y’urwego rwo hejuru rw’umwuga wabo.

Abandi begukanye Ballon d’Or nka Ruud Gullit na George Weah na bo berekeje muri Chelsea, ariko bari bageze mu myaka ya nyuma y’umwuga wabo. Cristiano Ronaldo yasubiye muri Manchester United afite imyaka 36, Zlatan Ibrahimović ayigeramo afite 34, mu gihe Jürgen Klinsmann yasinyiye Tottenham afite imyaka 30.

Cristiano Ronaldo yavuye muri Manchester United akimara gutwara Ballon d'Or

Shampiyona ikize kurusha izindi ntiyitwara nka Serie A yo hambere

Mu myaka ya 1980 na 1990, Serie A y’u Butaliyani yari shampiyona ikize cyane ndetse ari na yo yari izwi nk’ahantu hahuriraga ibihangange bikomeye mu mupira w’amaguru.

Diego Maradona yavuye muri FC Barcelone yerekeza muri Napoli. Umunya-Brésil Ronaldo yavuye muri Barcelone yerekeza muri Inter Milan ari ku rwego rwo hejuru cyane rw’umwuga we. Michel Platini, Marco van Basten, Lothar Matthaus na Zinedine Zidane bose bamaze bimwe mu bihe byiza cyane by’umwuga wabo mu Butaliyani.

Ariko ubukire bwa Premier League bwatumye isoko ry’abakinnyi ryayo rikora mu buryo butandukanye.

Amakipe yo mu Bwongereza atanga amafaranga menshi cyane, ariko ashobora kuyasaranganya mu kubaka amakipe afite abakinnyi benshi beza cyangwa akayashora ku bakinnyi bamaze kugaragaza ubushobozi muri Premier League.

Alexander Isak, Morgan Rogers, Elliot Anderson, Moises Caicedo, Declan Rice na Jack Grealish bose bagiye bahinduranya amakipe yo muri Premier League ku mafaranga arenga miliyoni 100 z’Amapawundi.

Abandi, nka Florian Wirtz wa Liverpool, bagera mu Bwongereza bavuye hanze bafite amazina akomeye cyane, ariko imyaka yabo myiza kurusha indi mu mwuga ishobora kuba ikiri imbere.

Uburyo Premier League ikoramo ntabwo bushingiye cyane ku kuzana umukinnyi umwe w’icyamamare wo ku rwego rwa ‘Galactico’, ahubwo ni ukubaka ikipe igizwe n’abakinnyi 18 kugeza kuri 22 bo ku rwego rwo hejuru bashobora guhangana n’ingengabihe ikomeye ya shampiyona.

Benshi mu banyamupira bahuriza ku kuba Shampiyona y’u Bwongereza igoye mu mikinire, aho isaba imbaraga nyinshi, kongeraho n’andi marushanwa yaho ya FA Cup na League Cup, atuma abakinnyi bataruhuka bihagije.

Kera amakipe yo muri Serie A y'u Butaliyani yaguraga abakinnyi bose bagezweho barimo Diego Maradona, Ronaldo Nazario n'abandi

Iyo ibihangange bifite amahitamo, aya mbere aba Espagne

Real Madrid na FC Barcelone ni amakipe agoye cyane guhangana na yo ku makipe yo mu Bwongereza, cyane cyane iyo abakinnyi bifuzwa cyane ku Isi babonetse ku isoko.

Jude Bellingham ni urugero rugaragara cyane.

Nyuma yo kuva muri Birmingham City akerekeza muri Borussia Dortmund kugira ngo akomeze gukura no guteza imbere impano ye, uyu mukinnyi wo hagati w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yahisemo kwerekeza muri Real Madrid aho gusubira gukina mu gihugu cye.

Akomeje kuba umukinnyi wenyine wakiniye Ikipe Nkuru y’Igihugu y’u Bwongereza mu gihe cya Premier League, ariko atarigeze akina umukino n’umwe muri iyi shampiyona.

Kylian Mbappé yari yaragiye avugwa mu makipe menshi yo mu bindi bihugu mbere yo kugera ku nzozi ze zo kwerekeza muri Real Madrid, mu gihe Neymar yahisemo FC Barcelone aho kujya mu makipe yo muri Premier League yamwifuzaga ubwo yavaga muri Santos mu 2013, kimwe mu byamukururaga kikaba cyari amahirwe yo gukinana na Lionel Messi.

Cristiano Ronaldo yavuye muri Manchester United yerekeza muri Real Madrid nyuma y’umwaka umwe gusa yegukanye Ballon d’Or, mu gihe Luis Suárez yerekeje muri Barcelone nyuma y’amezi make abaye rutahizamu mwiza n’umukinnyi w’umwaka muri Premier League ubwo yakiniraga Liverpool.

Gareth Bale na Eden Hazard na bo bavuye i Londres berekeza i Madrid nyuma yo kwigaragaza nk’abakinnyi bakomeye muri Premier League.

Bale yavuye muri Tottenham ajya muri Real Madrid mu 2013 nyuma yo kuba umukinnyi w’umwaka wa Premier League ku nshuro ya kabiri, mu gihe Hazard na we yakoze urugendo nk’urwo avuye muri Chelsea nyuma y’imyaka itandatu, na we akaba yari yarigeze kwegukana igihembo gikomeye kurusha ibindi gihabwa umukinnyi ku giti cye muri Premier League.

Harry Kane na we nyuma yaje kuva muri Tottenham yerekeza muri Bayern Munich, nubwo yari asigaje ibitego 47 gusa ngo agere ku gahigo ka Alan Shearer k’ibitego 260 muri Premier League.

Hari ibintu bifatika bituma Espagne ikurura abakinnyi, birimo ikirere, imibereho ndetse, ku bakinnyi benshi bakomoka muri Amerika y’Epfo, ururimi n’umuco bamenyereye.

Neymar yagiye muri FC Barcelone mu 2013, ashaka gukinana na Lione Lessi

Real Madrid na FC Barcelone zifite umwihariko nk’amakipe afatwa nk’aho umukinnyi yifuza kurangiriza urugendo rwe rwo kugera ku rwego rwo hejuru, ibi bikaba bishimangirwa n’amateka yazo muri UEFA Champions League, kwamamara kwazo ku Isi ndetse no kuba zifitanye isano n’ibihembo bikomeye ku giti cy’umukinnyi nka Ballon d’Or.

Aya makipe yombi yagaragaje ko yifuza Rodri muri iyi mpeshyi.

Haaland, ku rundi ruhande, ni urugero rugaragaza ko ibintu bishobora kugenda ukundi.

Manchester City yamuguze muri Dortmund afite imyaka 21, aza gukura avamo umwe muri ba rutahizamu b’imbere bafite izina rikomeye kandi batinywa cyane ku Isi.

Ariko n’ahazaza he hagaragaza uburyo Real Madrid ikomeza gukurura abakinnyi.

Mu kiganiro na DAZN mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, Alfie, se wa Haaland, yabajijwe ku mahirwe y’uko uyu rutahizamu yazajya gukinira Real Madrid kuri Santiago Bernabéu umunsi umwe.

Yagize ati “Yishimiye kuba muri City, afite amasezerano y’igihe kirekire… ariko buri mukinnyi wese yifuza gukinira Real Madrid.”

Ibyo ntibisobanuye ko guhindura ikipe kwe kuri hafi, ariko ayo magambo agaragaza byinshi.

U Bwongereza bwagaragaje kenshi ko bushobora gutanga urubuga rutuma abakinnyi bahinduka ibihangange ku rwego rw’Isi, ariko kwemeza abamaze kugera ku rwego rwo hejuru guhitamo Premier League, ndetse no kwemeza abageze kuri urwo rwego bayikinamo gukomeza kuyigumamo, ni cyo kigikomeye kurushaho.

Erling Haaland ari mu bakinnyi bake bakomeye bari muri Premier League, ariko na we nta cyizere ko azahaguma
Rodri yifujwe na Real Madrid na FC Barcelone muri iyi mpeshyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages