00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gushinjwa kubyara hanze n’umubano we na Muyango: Kimenyi yavuze

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 September 2026 saa 07:56
Yasuwe :

Kimenyi Yves wabaye umukinnyi ukomeye mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’andi makipe atandukanye, yavuze ku byamuvuzweho ku mbuga nkoranyambaga harimo umubano we na Muyango Claudine wajemo agatotsi, n’uko yatsindishije Amavubi yabwiwe ko umugore we atwite.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiriye kuri channel nshya ya YouTube yise ‘Beyond 90 Initiative’, aho azajya anyuza ubiganiro bikundisha abantu umupira w’amaguru n’ubundi bumenyi bwo mu buzima busanzwe.

Kimenyi wasezeye umupira w’amaguru muri Gashyantare 2026, yavuze ko nyuma yo guhagarika gukina yari amaze igihe kinini afite imvune, ari na byo byatumye afata iki cyemezo.

Ati “Ni ibintu natekereje nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru, ariko nkomwa mu nkokora n’ibintu bimwe na bimwe byatumye bitihuta. Kandi nari ngamije gukora ikintu kije gufasha abantu nk’uko mbyifuza yaba abikina cyangwa abazamuka.”

Muri iki kiganiro yagarutse ku byamuvuzweho bitandukanye, ahakana gahunda yo kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guturayo, yemeza ko akiri mu Rwanda nta n’ahantu ateganya kujya.

Bayisenge Emery wari watumiwe muri iki kiganiro, yabajije Kimenyi umubare w’abana afite, amubwira ko ari umwe gusa, ari we Kimenyi Miguel Yanis yabyaranye na Muyango Claudine.

Kimenyi yanyomoje amakuru avuga ko hari abandi bana yaba yarabyaranye n’abandi bagore barimo n’impanga, avuga ko ahubwo ababimuvugaho ku mbuga nkoranyambaga ari abashaka kumuharabika.

Ati “Ibyinshi ntabwo biba ari ukuri. Hari ababivuga batananzi ntaranahura na bo, ariko nkirinda kubivugaho kuko akenshi iyo wisobanuye cyane birangira wisobanyije.”

Kimenyi Yves wahagaritse gukina yatangiye gahunda yo gukundisha abato ruhago

Umunsi yabwiwe na Muyango ko atwite Amavubi yabigendeyemo

Bayisenge yabajije Kimenyi uko yiyumvise ku munsi wa mbere abwirwa na Muyango ko atwite, ahishura ko byahuriranye n’umunsi u Rwanda rusezererwa muri CHAN 2020.

Ati “Ni uko bitashoboka ngo umuntu agarure icyo gihe abimbwira uko byari bimeze. Yabimbwiye ari mu masaha ya nimugoroba, cya gihe twari muri CHAN muri Cameroun. Emery, buriya uvugishije ukuri iriya coup franc nari kuyifata?”

“Uriya munsi tuvamo nabonye mwese muri kundeba nabi, nkavuga nti ubanza ari njye watsindishije ikipe. Ariko nkabona ahantu coup franc yari iri sinari kuyikuramo. Tugeze muri bisi narebye kuri ‘Twitter’ mbona utuntu bashushanyije Mama Miguel yampamagaye ngo ‘itahire ndagukumbuye’.”

Uyu ni umukino wabaye ku itariki ya 31 Mutarama 2021, ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yasezererwaga muri ¼ cya CHAN 2020, ikuwemo na Guinea yayitsinze igitego 1-0.

Kimenyi yinjiye mu kibuga nyuma y’uko Kwizera Olivier wari mu izamu akoreye ikosa rutahizamu Yakhouba Barry inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Akigera mu izamu ntiyabashije kugarura umupira watewe na Moryale Sylla wa Guinea kuri coup-franc, ari na wo munsi wa nyuma w’Amavubi muri iyo mikino.

Uyu mugabo wavuzweho kuba yaratandukanye n’umugore we mu buryo bw’amategeko, yirinze kubivugaho byinshi gusa avuga ko biramutse bibayeho nta byacitse.

Ati “Njye na we tubanye neza nk’inshuti nta kibazo. Ariko ibyo ni ibintu bisanzwe, ku kuba habaho kutumvikana mugasinyura. Ukuri kwanjye nzakuvuga umunsi utari uyu, igihe nikigera nzagusubiza. Gusa na we tuzamutumira azabitubwiraho.”

Kimenyi Yves yagize imvune ikomeye mu 2023, ubwo AS Kigali yakiniraga yari yasuye Musanze FC, kuva icyo gihe ntiyasubira mu kibuga. Yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu 2012, ahera mu Isonga FC, akurikizaho APR FC, akomereza muri Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Kimenyi Yves yavuze ko nta kidasanzwe mu kuba yatandukana na Muyango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages