00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komite Olempike Mpuzamahanga yasabwe gukora iperereza kuri Infantino uyobora FIFA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 July 2026 saa 10:21
Yasuwe :

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa FairSquare wasabye Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC) gukora iperereza kuri Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, ukekwaho kurenga ku mategeko agenga kutivanga muri politiki kubera uburyo yagiye agaragaza ko ashyigikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

FairSquare, umuryango udaharanira inyungu ukora ubuvugizi, watumye Komite Olempike Mpuzamahanga ishyikirizwa ikirego gisaba ko hakorwa iperereza ku bikorwa bitandukanye bya Infantino, birimo n’uruhare ashobora kuba yaragize mu gusubika igihano cy’umukino umwe cyari cyahawe rutahizamu Folarin Balogun, bigatuma akinira Ikipe y’Igihugu ya Amerika mu mukino w’ijonjora rya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi wabahuje n’u Bubiligi ku wa 6 Nyakanga 2026.

Infantino yemeye ko yakiriye telefoni ya Trump, wari waragaragaje ku mugaragaro ko yifuza ko Balogun akina uwo mukino, ariko Perezida wa FIFA ahakana ko yaba yaragize uruhare mu ifatwa ry’icyemezo.

Balogun yakinnye uwo mukino Amerika yasezerewemo n’u Bubiligi itsinzwe ibitego 4-1. Uyu mukinnyi yari yarahawe ikarita itukura ku munota wa 64 w’umukino wabaye ku wa 1 Nyakanga, nyuma yo gukorera ikosa myugariro Tarik Muharemović wa Bosnie & Herzégovine.

Amerika yakomeje gukina ari abakinnyi 10, itsinda ibitego 2-0 muri uwo mukino wa 1/16, mu gihe iyo karita yari yatanzwe yari gutuma Balogun adakina umukino w’u Bubiligi wakurikiyeho.

Ubusanzwe ikarita itukura cyangwa igihano cyo guhagarikwa ntibishobora kujuririrwa. Icyakora, FIFA yashyize ku rubuga rwayo ubutumwa ku wa 5 Nyakanga busobanura uko yakoresheje amategeko muri iki kibazo nubwo itatanze ibisobanuro birambuye.

Yagize iti “Hifashishijwe ingingo ya 27 y’amategeko agenga imyitwarire, ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cyo gusubika umukino umwe cyari gihari kuri rutahizamu wa Amerika, Folarin Balogun, risubitswe mu gihe cy’imyaka umwe.”

Ku munsi w’umukino Amerika yakinnye n’u Bubiligi, Trump yagize ati “Icyo nakoze ni ugusaba ko habaho isuzuma kuko ntatekerezaga ko ari ikosa. Nari nzi neza ibyo mvuga. Ntekereza ko ari abakinnyi babiri bakomeye bagonganye.”

Yakomeje ati “Ntekereza ko bafashe icyemezo cyiza cyane. Ntekereza ko icyemezo cy’umusifuzi cyari kibi cyane kandi nta muntu ubivugaho. Baganira ku ikarita itukura nk’aho nta kibazo kirimo, ariko nta muntu uvuga ku cyemezo cy’umusifuzi cyo gutanga iyo karita.”

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa FIFA mu izina rya Infantino, yavuze ko komite z’ubutabera za FIFA zikora zitisunze undi muntu.

Itangazo rigira riti “Ubwigenge bwazo ni ingenzi ku cyizere no ku busugire bw’umupira w’amaguru, kandi ibi bigomba guhora byubahirizwa.”

FairSquare yavuze ko ikibazo cyayo kigamije gushidikanya ku cyizere no ku busugire bwa Infantino, wagizwe umwe mu banyamuryango ba Komite Olempike Mpuzamahanga mu 2020.

Uyu muryango wavuze ko Infantino “agomba kubahiriza amategeko akomeye agenga kutivanga muri politiki ari mu Masezerano Olempike ndetse n’amategeko agenga imyitwarire ya IOC”, unongeraho ko IOC ifite ububasha bwo kwirukana abagize umuryango batubahiriza izo nshingano.

FairSquare yanditse ku rubuga rwayo iti “Nk’uko bigaragazwa mu kirego cyacu, hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Infantino yarenze inshuro eshanu ku mategeko ya IOC agenga kutivanga muri politiki, binyuze mu magambo cyangwa ibindi bikorwa bigaragaza gushyigikira Perezida wa Amerika.”

Muri ibyo birego, kimwe mu byiswe “ikosa rikomeye” ni ikibazo cya Balogun, aho FairSquare ivuga ko Infantino ashobora kuba yaragiye ku gitutu cya Trump.

Ikindi ni uko uyu muryango uvuga ko Infantino yamamaje urubuga rwa FIFA rugenewe abafana b’Igikombe cy’Isi cya 2026, uvuga ko rushobora kuba rwaragize uruhare mu gikorwa cyo gukusanya amakuru y’abantu cyakorwaga n’inzego zifitanye isano na Perezida Trump.

FairSquare yanavuze ko hari ukundi kurenga ku mategeko kwabaye ubwo Infantino yashyiraga ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza ko ashyigikiye Trump nyuma yo kwitabira igikorwa cyari gifitanye isano n’irahira rya Trump ku butegetsi muri Mutarama 2025.

Mu Ukwakira 2025, Infantino yanagaragaje ku mugaragaro ko ashyigikiye ko Trump ahabwa igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, ndetse akomeza kuvuga andi magambo amushyigikira mu Ugushyingo.

Mu Ukuboza 2025, Infantino yahaye Trump igihembo cya mbere cya FIFA cy’Amahoro mu muhango wo gutombora amakipe azitabira Igikombe cy’Isi wabereye muri Kennedy Center.

FairSquare kandi yari yaragejeje ikirego kuri komite ishinzwe imyitwarire ya FIFA mu Ukuboza 2025, igikorwa cyashyigikiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Norvège ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi 50, mu nyandiko yihariye yashyikirijwe ku wa 29 Kamena.

IOC na FIFA ntibyigeze bigira icyo bitangaza ku busabe bw’ibitangazamakuru bitandukanye byabasabye kugira icyo bivuga kuri iki kibazo.

Gianni Infantino ntiyorohewe muri iyi minsi kubera imigendekere y'Igikombe cy'Isi cya 2026
Ibyo Infantino ashinjwa birimo n'ikarita itukura ya Folarin Balogun yasubitswe agakomeza gukina Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages