Muri uyu muhango wabereye kuri Galaxy Hotel mu Mujyi wa Kigali, Komite Nyobozi nshya ya Kiyovu Sports yashyikirijwe ububasha bwo kuyobora mu myaka itatu iri imbere ndetse inamurikirwa umutungo w’ikipe.
Twizere Bérnard wari uyoboye iki gikorwa yagize ati “Komite icyuye igihe imurikiye iherutse gutorwa abakozi ba Kiyovu Sports, umutungo ifite, ibikoresho byo mu biro n’ibyo ku kibuga ndetse n’amadeni ifite.”
Mvuyekure François wayoboraga Kiyovu Sports yavuze ko biteguye gufatanya na Komite nshya kugira ngo bakomeze guteza imbere Kiyovu Sports.
Ati “Tuzafatanya na Perezida mushyashya uje, tumugire inama. Tuzamwereka ibikoresho byose kuko ntabwo twari kubizana hano.”
Umuyobozi mushya wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, watowe ku Cyumweru, yashimiye abahoze bayobora Kiyovu Sports ku gikorwa cy’ihererekanyabubasha bateguye, avuga ko bizeye ko ibyagaragajwe byose bazabibona.
Ati “Ndashimira abayobozi twicaranye hano bayoboye Kiyovu Sports ku bwitange bwabo. Turizera ko ibyo baduhaye mu mpapuro byose tuzabibona mu biro by’ikipe. Hari abakozi bahoraho, hari abataraba abakozi b’ikipe, byose tuzabirebaho.”
Yakomeje avuga ko ibijyanye n’umutungo w’ikipe n’ingengo y’imari ikipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino bizamenyekana mu gihe cya vuba nyuma y’uko byari byakozweho n’inama y’Inteko Rusange.
Ati “Ibijyanye n’amadeni n’ibindi, mu Nama y’Inteko Rusange yabaye hari akanama kashyizweho kari kugenzura ibyo byose, hari ibitararangira tuzashyikirizwa hashize amezi abiri.”
Mvukiyehe Juvénal yavuze ko mu byihutirwa bagiye gukora ari uguha amasezerano abatoza ku buryo bazasinya bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira, kugira ngo ikipe itangire kwitegura urugendo rwo guhatanira igikombe.
Kiyovu Sports yabaye iya gatanu mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20, iheruka kwegukana Shampiyona n’igikombe cy’Igihugu mu 1993.







Amafoto: Umurerwa Delphin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!