Uyu mukino w’Umunsi wa Mbere mu Itsinda C rya CAF Champions League, uzabera muri Stade Amahoro ku wa Gatanu saa Cyenda z’amanywa.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, FERWAFA yagize iti “Turamenyesha Abanyarwada bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko, ko ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzakira umukino wa CAF Champions League […]. Muzaze muri benshi dufatanye gushyigikira iterambere rya ruhago Nyafurika.”
ITANGAZO pic.twitter.com/w3ktrW9bDP
— Rwanda FA (@FERWAFA) November 19, 2025
FERWAFA yakoze ibi mu gihe kuri uwo munsi Gasogi United izaba yakiriye Kiyovu Sports mu mukino wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ndetse ntibyashimishije Perezida wayo, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), wagaragaje ko atumva uburyo iri Shyirahamwe ribikora ku yindi ikipe itari Amavubi.
Ati “Ntekereza ko FERWAFA yakabaye itanga amatangazo ku Ikipe y’Igihugu kuko iby’ikipe biyireba ku giti cyayo. Icya kabiri, nkanjye mba mu muryango w’abahanzi, twagiye dukora ibitaramo hari ibindi nk’umunani kandi byose bikitabirwa. Uyu munsi simbona impamvu dukwiriye guhangayikishwa n’uko hari undi mukino. Abakunzi ba Gasogi United b’ukuri bagomba kuyijya inyuma, aba Kiyovu b’ukuri bakayijya inyuma.”
Muri aya magambo yavugiye kuri Isibo FM, KNC yashimangiye ko “Federasiyo yacu ikwiye gukura ikava mu bintu by’abatarabigize umwuga, ikamenya inshingano zayo n’iz’ikipe.”
Ati “Gusa twe ntacyo bidutangajeho, byari kumbabaza iyaba ari Rwanda Premier League yabikoze. Bashobora kuba babikoze mu rwego rwa politiki, ariko bavane politiki mu mupira w’amaguru. Ntabwo iri gahunda y’ububanyi n’amahanga. Ikipe ishobora gukoresha uburyo butandukanye bwo gutumanaho yamamaza, igakoresha imbuga nkoranyambaga ibwira abafana kuza.
“Ntabwo mbarenganya, birashoboka ko batazi ibyo bakoze. Ndabivuga mu Cyongereza kugira ngo babyumve neza. Ntabwo mbitindaho ariko birasekeje.”
Al Hilal SC na El-Merrikh zombi zo muri Sudani, zasabye gukina muri Shampiyona y’u Rwanda ariko kugeza ubu zitaracyategereje uburenganzira bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Kubera iyi mpamvu yo gukina mu Rwanda, Al Hilal yatanze ikibuga cya Stade Amahoro nk’icyo izajya yakiriraho imikino yayo muri CAF Champions League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!