Hamiss Hakim ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe bafasha Gasogi United, yaba muri Shampiyona y’u Rwanda ya BK Pro League no mu Gikombe cy’Amahoro kuva mu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Ku isoko ryo muri iyi mpeshyi ya 2026, uyu mukinnyi yashatse kwerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma y’uko amasezerano y’imyaka ine yari afitanye na Gasogi United arangiye.
Gusa ntabwo yabyumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Gasogi United FC, ajya kuburega muri FERWAFA agaragaza ko ikipe yahozemo yanze kumurekura nyamara amasezerano ye yararangiye.
Nyuma yo gusuzuma ikirego cye cyahawe agaciro, Gasogi United FC yari ihagarariwe na Perezida wayo, Kakoza Nkuriza Charles, igaragarizwa ko impamvu yatanze yiregura zidafite ibimenyetso bihagije.
Hakim yerekanye ko amasezerano ye yasinywe ku itariki ya 16 Kamena 2022, asinya amasezerano y’imyaka ine nk’uko byari byanditse mu magambo, ariko mu buryo bw’imibare hari handitsemo ko azarangira mu mwaka w’imikino wa 2026/27.
KNC yavuze ko yiteguye kugana inzego zisumbuyeho akajuririra uyu mwanzuro, kuko yifuza ko Kiyovu Sports yatangaje Hakim Hamiss nk’umukinnyi wayo mushya, ibanza kumwishyura binyuze mu biganiro kugira ngo abone kumuha ibaruwa imwemerera gukinira indi kipe.
Ati "Iki kibazo nikitarangirira na hano, no muri CAS tuzagishyiramo. Ntitukajye tugira ibintu by’imiteto."
Hakim ntiyakinnye umukino wa ½ cya FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, Kiyovu Sports yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0, ndetse nta n’ibyangombwa afite byo gukinira indi kipe iyo ari yo yose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!