Ikipe y’i Nyamirambo yemeranyije na Patrick Aussems ko azayitoza nyuma y’ibiganiro umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal yagiranye na we, ku wa Mbere, tariki ya 11 Nyakanga 2022.
Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo ndetse ibiganiro bigana ku musozo.
Yagize ati “Ni byo twamaze kumvikana ku kigero cya 99% ni nk’aho byarangiye. Icyo tutarakora ni ugushyira umukono ku masezerano. Igihe tuzamarana n’ibindi byose tuzabibagezaho tumaze gushyira umukono ku masezerano.’’
Patrick Aussems uzatoza Kiyovu Sports mu gihe nta gihindutse azakorana n’abandi batoza barimo Mateso Jean De Dieu uzakora nk’Umutoza wungirije, Frank Plaine uzakora nk’uwongerera Imbaraga abakinnyi [uyu yavanywe mu ikipe ya Uganda Cranes] ndetse na Ndaruhutse Théogene Djabil wakuwe muri Mukura VS.
Ikipe ya Kiyovu Sports yari imaze nk’ukwezi itandukanye n’abatoza bayo bayobowe na Haringingo Francis, Umurundi wayifashije gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka wa 2021/2022 iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, inyuma ya APR FC yegukanye igikombe ifite amanota 66.
Haringingo n’abatoza bakoranaga bose berekeje muri Rayon Sport FC.
Patrick Aussems wahawe gutoza Kiyovu Sports ni Umubiligi usanzwe ufite izina mu mupira w’u Bufaransa na Afurika muri rusange.
Uyu mutoza w’imyaka 57, yanyuze mu makipe akomeye nka Stade Reims na Angers yo mu Bufaransa, Al Hilal, Simba SC yo muri Tanzania, AFC Leopards yo muri Kenya n’izindi.
Patrick Aussems ni we wajyanye Simba SC yo muri Tanzania mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League ayigeza muri ¼, ubwo yakurwagamo na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi wa Kiyovu Sport FC, Mvukiyehe Juvénal, ari gukora ibishoboka byose ngo ikipe ye izabe ikomeye mu mwaka utaha w’imikino. Kugeza ubu yatangiye no kurambagiza abakinnyi bakomeye bazayifasha kugera ku nzozi zayo zo kwegukana igikombe cya shampiyona iheruka mu 1993.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!