00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yinyaye mu isunzu

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 September 2026 saa 05:43
Yasuwe :

Kiyovu Sports yabonye intsinzi ya mbere mu mikino itatu ya Shampiyona ya 2026/27, nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0, naho Gicumbi FC ikomeza kuyobora andi makipe nyuma yo gutsinda imikino itatu yikurikiranya.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, ni bwo ku bibuga bitandukanye hakiniwe imikino itandukanye ya BK Pro League, harimo n’uwa Kiyovu Sports na Bugesera FC wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu ni umukino Urucaca rwagerageje gukina rushaka intsinzi kuko kuva rwakwegukana Igikombe cya FERWAFA Super Cup yari itaratsinda umukino n’umwe.

Mu minota 15 y’umukino Kiyovu Sports yari yamaze kubona koruneri eshatu ndetse n’ishoti rigana ku izamu, ari na ko Bugesera FC yahuzagurikaga bigatuma ikora amakosa menshi mu kibuga hagati.

Kirongozi Bazombwa Richard wari umeze neza mu gice cya mbere cy’umukino yateye ishoti rikomeye mu izamu rikurwamo na Ibrahima Daouda Baleri, ariko ku munota wa 46 atsindwa igitego cyashyizwemo na Rwabuhihi Aime Placide aherejwe umupira na Nsanzimfura Keddy.

Mu minota y’inyongera ku gice cya mbere, Hakim Hamiss yateye irindi shoti ryari kuvamo igitego ariko umupira ukurwamo na Ibrahima Daouda Baleri.

Mu gice cya kabiri Gatera Moussa utoza Bugesera FC yakoze impinduka akura mu kibuga abarimo Nshuti Kevin, Isingizwe Rodrigue, Kaneza Augustin na Ndikumana Danny, ashyiramo Nshimirimana Darcy, Rugangazi Prosper, Nkubana Marc na Bahunga Mwisha Joel.

Ni mu gihe Mark Harrison utoza Kiyovu Sports we yakoze impinduka zirimo Bayo Cherif wahawe umwanya na Nsanzimfura Keddy, Gihozo David wawuhawe na Kagayo Kagayo, na Harerimana Abdalaziz wawuhawe na Mugisha Didier.

Nta kindi gitego cyabonetse muri uyu mukino, bituma Kiyovu Sports ibona intsinzi ya mbere mu mikino itatu ya Shampiyona, nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0. Yagize amanota atatu ku mwanya wa munani.

Uyu munsi wasize Gicumbi FC ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota icyenda, nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est ibitego 2-1.

Etincelles FC na yo yagize amanota arindwi itsinze Musanze FC igitego 1-0.

Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yari yiteguye gushyigikira ikipe ye
Gatera Moussa utoza Bugesera FC yinjira mu kibuga
Ngabonziza Dieudonne ni we wayoboye umukino
Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibuga
Umutoza wa Kiyovu Sports, Mrk Harisson, ari kwitegereza abakinnyi be
Ubwo Nsanzimfura Keddy yari akiniwe nabi
Mugisha Didier wa Kiyovu Sports ari gucika Nshuti Kevin wa Bugesera
Nsanzimfura Keddy ni we watanze umupira wavuyemo igitego
Kiyovu Sports yari yitezwe muri shampiyona yari inyotewe intsinzi
Igitego kimwe cyahesheje Kiyovu Sports intsinzi ya mbere mu mwaka w'imikino
Abatoza b'Amavubi bakurikiye uyu mukino wa Kiyovu Sports na Bugesera FC
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa, yakurikiye umukino wa Kiyovu Sports na Bugesera FC

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages