Muri Nyakanga nibwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatanze ikirego muri Ferwafa, burega APR FC ko yasinyishije Nsanzimfura Keddy akiyifitiye amasezerano y’imyaka isaga itatu.
Kuri uyu wa Gatatu, impande zombi zatumijwe n’abagize Akanama Nkemurampaka muri FERWAFA, bayobowe na Munyankumburwa Jean Marie Vianney, kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’uyu mukinnyi w’imyaka 17.
Kiyovu Sports yari ihagarariwe n’abarimo Perezida wayo, Mvukiyehe Juvénal, Umunyamabanga Mukuru, Munyengabe Omar na Me Ngiruwonsanga Emile mu gihe uruhande rwa APR FC rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire, Mupenzi Eto’o na Me Habimana Bonaventure.
Hanzuwe ko Nsanzimfura Keddy ari umukinnyi wa APR FC kuko yamusinyishije amasezerano yemewe mu gihe aya Kiyovu Sports yo atemewe.
Umwanzuro w’iyi nama nkemurampaka ugira uti "Ku nyungu z’umukinnyi n’ejo hazaza he, Kiyovu Sports yemeye ko ikirego cyayo yari yararezemo APR FC igihagaritse kandi ko umukinnyi Nsanzimfura Keddy ari uwa APR FC."
Nsanzimfura Keddy yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa APR FC muri Nyakanga 2020, ni nyuma y’uko yari amaze imyaka ibiri akina mu ikipe ya mbere ya Kiyovu Sports.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!