00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yatangiye kwishyura abakinnyi bayishoye mu manza za FIFA; umwe yarabuze

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 16 August 2023 saa 08:44
Yasuwe :

Ikipe ya Kiyovu Sports iri mu gikorwa cyo kwishyura abakinnyi batatu bayireze muri FIFA igahanishwa kutandikisha abakinnyi umwaka utaha w’imikino. Yohereje amafaranga kuri konti za babiri mu gihe uwa gatatu yabuze.

Tariki 10 Kamena 2022 ubwo haburaga imikino ibiri gusa ngo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-22 ishyirweho akadomo, Kiyovu Sports yasinyishije Abanya-Sudani babiri Jonh Mano na Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdel-Rahman bari kuzayifasha mu mwaka wa Shampiyona wari gukurikiraho 2022-23. Gusa ntibigeze bayikinira kuko batinze gutanga ibyangombwa bari batumwe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports.

Umwaka wawubanjirije kandi muri Nzeri 2021 Urucaca rwasinyishije rutahizamu w’Umunye-Congo, Pinoki Vuvu Patshelli wari kurufasha mu gushaka ibitego nyuma batandukana atarukiniye.

Aba bose bareze Kiyovu Sports muri FIFA ndetse barayitsinda itegekwa kwishyura miliyoni 81 Frw nubwo mbere yari yatangaje ko nta makosa yakoze mu kubarekura.

Ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023 nibwo Kiyovu Sports yatangiye inzira yo kwishyura aba basore, yohereza amafaranga kuri konti za Shiboub Ali na John Otenyal Khamis Roba. Nabo bakaba bagomba kumenyesha FIFA ko bayabonye hanyuma ikandikira Urucaca ubutumwa ko rukuriweho ibihano rwari rwahawe rugatangira kwandikisha abakinnyi.

Umunye-Congo, Pinoki Vuvu Patshelli bagomba kwishyura miliyoni 6 Frw we yarabuze, Kiyovu Sports yamushakiye kuri nimero asanzwe akoresha ndetse n’imbuga nkoranyambaga ze ariko ntacyo byatanze. Bitabaje umuhagarariye mu mategeko bakaba bizera ko bigize icyo bitanga uyu munsi nimugoroba barara bamwishyuye maze bitarenze ejo bakaba bakomorerwa.

Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati” Abanya-Sudani bo nta kibazo, twohereje amafaranga kuri konti zabo dutegereje kubona ubutumwa bwa FIFA butwemerera ko bayabonye. Uwatugoye ni Umunye-Congo, Vouvou Patshelli, kumubona byabaye ikibazo kandi agomba kuduha konti twakoherezaho miliyoni 6 Frw tugomba kumuha akanemeza ko yayabonye."

"Turi kugerageza telefoni ye ngendanwa ntiboneke ku murongo ndetse n’imbuga nkoranyambaga ze turamwandikira ntasubiza. Turi gushaka umuhagarariye mu mategeko nitumubona birarara birangiye."

Kiyovu Sports igomba kwishyura aba bakinnyi batatu miliyoni 81 Frw harimo miliyoni 56 Frw izishyura Shaiboub Ali kuri ubu ukinira APR FC, Jonh John Otenyal Khamis Roba igomba miliyoni 16, rutahizamu Vouvou Patshelli izishyura miliyoni 6 Frw ndetse na miliyoni 4 Frw z’impozamarira.

Iyi Kipe irakora ibishoboka byose ngo ikomorerwe mbere ya Shampiyona ya 2023-24 ibura iminsi ibiri gusa ngo itangire tariki 18 Kanama 2023 aho izakira Muhazi United tariki 20 Kanama. Ibi biramutse bidakunze yakinisha gusa abakinnyi isanzwe ifite banditse muri ’system’ ya FIFA.

Nubwo Kiyovu Sports itemerewe kwandikisha abakinnyi nyamara hari abo yari yamaze gusinyisha barimo Niyonzima Olivier ‘Seif’ wari usoje amasezerano muri AS Kigali, Gakuru Matata yakuye muri Rutsiro FC, Myugariro Kazindu Guy Brian wavuye muri Gasogi United, Rutahizamu w’Umunye-Congo, Jérémie Basilua, Umunya-Angola utaha izamu, Fofo Cabungula, Rutahizamu w’Umunya-Liberia, Obediah Freeman, Abagande batatu, Kalumba Bryan, Mulumba Suleiman n’Umunyezamu Emmanuel Kalyowa.

Mu bakinnyi Kiyovu Sports iri kwishyura harimo Shaiboub Ali kuri ubu ukinira APR FC bagomba miliyoni 56 Frw
Hari kandi John Otenyal Khamis Roba ugomba kwishyurwa miliyoni 16 Frw
Pinoki Vuvu Patshelli ugomba kwishyurwa miliyoni 6 Frw yarabuze akomeje gutinza gukomorerwa kwa Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages