Ku wa Kabiri, tariki 31 Werurwe 2026 ni bwo Haringingo yatangajwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports yasubiyemo nyuma y’imyaka itatu, avuye muri Kiyovu Sports.
Ni ibintu bitakiriwe neza n’ubuyobozi bwa Kiyovu buvuga ko igenda rye ridakurikije amategeko.
Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, yabwiye IGIHE ko iyi kipe yamaze kurega uyu mutoza muri FIFA.
Ati “Haringingo twamureze muri FIFA kuko ntabwo yubahirije amasezerano twari dufitanye. Yari asigaje amezi abiri, twamusabye iminsi 15 atubwira ko atayibona. Ikindi amasezerano yavugaga ko ikipe izamushaka atararangira izavugana na Kiyovu none ntabwo ariko byagenze.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports, Haringingo yanze kugira byinshi avuga kuri iki kibazo.
Kiyovu Sports yatangiye gushaka umutoza uzasimbura Haringingo, igeze kure ibiganiro na Malick Wade wayinyuzemo mu 2024/25.
Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Mata 2025, Kiyovu Sports izakina na Gasogi United mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Rwanda Premier League uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!