Kiyovu Sports yaguze umukinnyi mushya wa munani

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Ukwakira 2020 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Kiyovu Sports yasinyishije Mugenzi Cédric ukina ku mpande asatira izamu, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Mugenzi nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Musanze FC yakiniye mu myaka ibiri ishize.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye arimo Gicumbi FC, Rayon Sports na Etincelles FC, yifuzwaga na Mukura Victory Sports.

Ku Cyumweru nibwo Mugenzi yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri, aho yitezweho kuziba icyuho cya Sekamana Maxime wifuzwaga muri iyi kipe, ariko Rayon Sports ikaba yaragaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo bye.

Muri Kiyovu Sports, Mugenzi yiyongereye ku bandi bakinnyi barindwi iyi kipe yaherukaga kugura barimo umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports na rutahizamu Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC.

Hari kandi myugariro w’ibumoso Irambona Eric wavuye muri Rayon Sports, Ngendahimana Eric ukina imbere ya ba myugariro, wavuye muri Police FC, Ngandu Omar ukina mu mutima wa ba myugariro, Issa Ngenzi ukina ku mpande asatira izamu na Bigirimana Abeddy ukina hagati, bose bavuye mu Burundi.

Kiyovu Sports izatozwa na Karekezi Olivier, ifite intego zo kwegukana igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka 27 ishize.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, afata ifoto na Mugenzi Cédric nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .