Obediah Mikel Freeman werekanywe tariki 25 Nyakanga 2023 hamwe na bagenzi be batandatu yari yitezwe kwigaragaza gusa yaje guhombera iyi kipe dore ko yagaragaye mu mukino umwe gusa wa Shampiyona mu gice kibanza Kiyovu Sports yatsinzwemo na Bugesera FC ibitego 4-0.
Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko uyu rutahizamu yumvikanye n’ikipe ko basesa amasezerano akishakira ahandi akina.
Ajya gusinya amasezerano ubwo Kiyovu Sports Limited yayoborwaga na Mvukiyehe Juvénal yumvikanye n’iyi kipe miliyoni 20 Frw ku masezerano y’imyaka itatu n’umushahara w’ibihumbi 600 Frw ku kwezi.
Kugira ngo amasezerano aseswe Freeman yifuzaga kwishyurwa amafaranga ahwanye n’imishahara y’amezi atanu n’amafaranga yagombaga kwishyurwa igihe yasinyaga miliyoni 20 Frw kugeza ubu atarahabwa.
Si Freeman gusa waba aseshe amasezerano na Kiyovu Sports muri uyu mwaka wa Shampiyona kuko tariki 26 Ukwakira 2023 Rutahizamu w’Umunya-Angola Afonso Sebastião ’Fofo’ Cabungula yasubiye iwabo atayikiniye nyuma y’ibura ry’icyangombwa gitangwa na Leta ya Angola cyerekana ko atafunzwe.
Kiyovu Sports itegereje amafaranga y’Umujyi wa Kigali ngo ibe yakemura bimwe mu bibazo biyugarije birimo ibirarane by’imishahara by’amezi abiri y’abakinnyi n’abatoza n’ibindi bibazo bitandukanye.
Kugeza ubu ruracyageretse hagati ya Kiyovu Sports na Rutahizamu Mugunga Yves wayireze mu Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda, FERWAFA, asaba gusesa amasezerano nyuma yo kumara amezi atatu itamuhemba, ideni ry’igice cy’amafaranga y’intizanyo itamwishyuye na sheki itazigamiye yahawe yagombaga kwishyurwa ayo mafaranga y’intizanyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!