00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports idafite Haringingo yigaranzuye Gasogi United nyuma y’imyaka itanu itayitsinda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 April 2026 saa 07:02
Yasuwe :

Ibitego bya Rukundo Abdourahmani na Uwiyaremye Fidali byafashije Kiyovu Sports gutsinda Gasogi United, isubira mu makipe ane ya mbere muri Rwanda Premier League.

Uyu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mata 2026.

Ni wo mukino wa mbere Kiyovu Sports yakinnye idafite umutoza Haringingo Francis werekeje muri mukeba Rayon Sports, aho kuri ubu ibyabo biri mu manza.

Iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yatojwe na Sebarera Ayubu Khaliru usanzwe ari Umutoza Wungirije, ariko utagize byinshi ahindura mu bakinnyi bari basanzwe babanza mu kibuga.

Kiyovu Sports yabonye uburyo bw’igitego ku mupira Uwineza René yazamukanye neza ku ruhande rw’iburyo, awuhinduye mu rubuga rw’amahina usanga Uwiyaremye Fidali ahagaze neza, ariko awuteye atawuhagaritse uca iruhande rw’izamu.

Sandja Bulaya na we yabonye amahirwe y’igitego, ateye mupira uca hejuru y’izamu gato mu gihe na Rukundo Abdourahmani yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina akawutera ku ruhande.

Byasabye gutegereza umunota wa 60, Rukundo Abdourahmani afungura amazamu ku mupira yateye uvuye kuri Kazindu Guy wawukuyeho nabi nyuma y’ishoti ryatewe na Sandja Bulaya.

Habura iminota itatu ngo umukino urangire, Uwiyaremye Fidali yashimangiye intsinzi ya Kiyovu Sports ubwo yasigaga ba myugariro ba Gasogi United, aroba umunyezamu Ndagijimana Léandre nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Bukuru Christophe.

Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports ifata umwanya wa kane n’amanota 42, irushwa amanota 12 na Al-Hilal SC ya mbere.

Ni mu gihe Gasogi United yari imaze imyaka itanu idatsindwa na Kiyovu Sports, yagumanye amanota 26 ku mwanya wa 12, ni ukuvuga amanota atanu hejuru y’umurongo utukura.

Sebarera Ayubu Khaliru usanzwe ari Umutoza Wungirije, ni we watoje Kiyovu Sports ikina na Gasogi United
Myugariro wa Gasogi United, Kazindu Bahati Guy ashaka uko yambura umupira Sandja Moise Bulaya
Rukundo Abdulrahmani yahushije uburyo bubiri bwiza mu gice cya mbere
Myugariro Hakizimana Adolphe arenza umupira wari ugiye gukinwa na Uwiyaremye Fidali
Rukundo agerageza ishoti rigana ku izamu rya Gasogi United
Umunyezamu Ndagijimana Leandre yarokoye Gasogi United mu gice cya mbere
Umutoza Sebarera Ayubu aganira n'abakinnyi be mu karuhuko ko kunywa amazi
Iradukunda Axel azibira rutahizamu Moise Sandja Bulaya wa Kiyovu Sports
Fidali yananiwe gutsinda igitego ku mupira mwiza yahawe ari hafi y'izamu
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Uwiyaremye Fidali
Hakizimana Joseph ahobera Rukundo watsinze igitego cya mbere
Uwiyaremye Fidali yishimira igitego cya kabiri yatsinze mu minota ya nyuma
Byari ibyishimo kuri Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda Gasogi United mu 2021
Rukundo yaryamye hasi nyuma yo gutsinda igitego
Uwineza Rene aryamye hasi nyuma yo guhindura nabi umupira ukajya hanze
Umunyezamu Ndagijimana Léandre aryamye hasi nyuma yo kugongana na rutahizamu wa Kiyovu Sports

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages