Gorilla FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Mbere y’uko utangira, Gorilla FC ni yo yageze mu kibuga mbere itangira gutegura aho abakinnyi bayo baza kwishyuhiriza.
Umwe mu basore bashinzwe ibikoresho byayo, Ndatimana Olivier, yahise agenda akura ibintu mu mufuka akabinyanyagiza mu kibuga, ndetse mu byari bibigize harimo n’amasaka.
Benshi mu babibonye babihuje n’imyemerere ikunze kugaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda n’ahandi ku Isi, izwi nk’amarozi.
Muri Rwanda Premier League hari itegeko rihana ikorwa ry’imigenzo nk’iyi ku kibuga, ariko Igikombe cy’Amahoro cyo gitegurwa na FERWAFA kandi nta muntu wa hafi uzwi wahaniwe gukora ibikorwa nk’ibi.
Uyu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro warangiye ari igitego 1-1.
Kanamugire Roger wa Gorilla FC yafunguye amazamu ku munota wa cyenda, igitego cyishyurwa na Ndayishimiye Richard mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.
Amakipe yombi azahurira mu mukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha.
Amafoto agaragaza uyu mukozi wa Gorilla FC asuka ibintu mu kibuga:
Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Ndacyayisenga Emmanuel



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!