Kuva afite imyaka 24 mu 2012, rutahizamu Kévin Monnet-Paquet yasabwe gukinira u Rwanda, ariko abyemera mu Ugushyingo 2018.
Gusa uyu mukinnyi ntiyigeze abona amahirwe yo kwambara umwenda w’Ikipe y’Igihugu mu myaka ibiri ishize kubera imvune yagiye ahura nazo.
Mu kiganiro yagiranye na B&B FM- Umwezi, Kévin Monnet-Paquet, yavuze ko yababajwe no kuba mu gihe yiteguraga kuza gukinira ikipe y’igihugu afitemo inkomoko, yahise agira imvune mu ivi mu mukino ikipe ye yakinnye na Paris Saint-Germain muri Gashyantare 2019.
Ati “Ni byo ni ukuri ko abatoza b’u Rwanda banyegereye kenshi ariko nabonaga bidafite umurongo uhamye , mu 2018 mu kiganiro na Radio RMC Sports babimbajijeho.”
“Ni inzozi zanjye gukinira ikipe y’igihugu. Ntako byaba bisa kuri njye gukinira u Rwanda. Mpaheruka mu 1993, byanezeza kuhagaruka. Ikibazo nahise mvunika biransaba gusubira mu bihe byanjye byiza ariko simbona impamvu n’imwe yatuma bitazaba.”
Abajijwe niba yiteguye kuzakinira Amavubi mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2022 mu Ugushyingo, Kévin Monnet-Paquet yavuze ko igihe cyose umutoza yamwifashisha yiteguye kwitabira ubutumire ariko bizaterwa n’uko imvune ye izaba imeze.
Ati ”Mu by’ukuri narabikurikiranye ndabizi ko amajonjora agiye kugaruka gusa nk’uko nabikubwiye mbere nkirutse imvune ebyiri zikomeye niba kuva ubu kugeza icyo gihe nzaba niyumva nk’uwakina imikino myinshi ikurikiranye ntakizambuza kuza.”
Kévin Monnet-Paquet yaboneye izuba i Bourgoin-Jallieu hafi y’Umujyi wa Lyon, tariki 19 Kanama 1988. Se ni Umufaransa na ho nyina akomoka mu Rwanda.
Ubwo yari afite imyaka ine, Monnet-Paquet yaje mu Rwanda ahamara imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Togo aho se yari amaze kubona akazi ari na ho yatangiriye amashuri abanza mbere yo gusubira mu Bufaransa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!