Tariki ya 14 Nzeri 2024 ni bwo Rayon Sports yagombaga kwakira ikipe ya APR FC kuri Stade Amahoro, ariko ntiwakinwa kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakinaga imikino ya CAF Champions League.
Rwanda Premier League yabanje kugaragaza ko uyu mukino wakinwa tariki ya 19 Ukwakira, ariko APR FC ibyamaganira kure ivuga ko yabanza gukina ibindi birarane by’Umunsi wa Mbere n’uwa Kabiri.
Amakuru IGIHE ifite ni uko kera kabaye, uyu mukino wamaze gushyirwa tariki ya 7 Ukuboza 2024, cyane ko nta yindi mpamvu ihari yatuma utaba. Amakipe yombi agomba gutangira kuwitegura.
Rwanda Premier League yanabajije Minisiteri ya Siporo niba Stade Amahoro yaboneka kuri uwo munsi, kugira ngo abe ari ho umukino uzakinirwa.
Biteganyijwe ko kandi Rwanda Premier League izasohora ingengabihe ivuguruye, igaragaza ko umukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona uzahuza APR FC na Police FC uzimurwa, kuko igihe wari kuzabera Amavubi azaba ari kwitegura umukino w’amajonjora ya CHAN 2024 ruzasuramo Sudani y’Epfo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!