Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026, ni bwo Gikundiro yemeje ko yasinyishije uyu musore, mu gihe ari umwe mu bo yashatse gusinyisha hakiri kare.
Imwe mu mpamvu zatumye iyi kipe itinda gutangaza uyu mukinnyi, harimo kuba yari akiri gukurikirana amasomo ye no kubanza kumenya ko Rayon Sports izamushakira ishuri azakomerezamo amasomo ye.
Nyuma yo kubitunganya agahabwa amasezerano y’igihe kirekire, Rayon Sports yagize iti “Twishimiye gutangaza ko twasinyishije umukinnyi w’impano y’ejo hazaza, Muhoza Daniel. Yasinye amasezerano y’igihe kirekire, bigaragaza intangiriro y’ikiragano gishya mu ikipe.”
Muhoza wakiniraga Etoile de l’Est akayifasha kugira ngo izamuke mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka utaha wa 2026/27, bivugwa ko yasinye imyaka itatu ari umukinnyi wa Rayon Sports.
Mu mwaka ushize w’imikino ubwo yakinaga mu Cyiciro cya Kabiri, yatsinze ibitego 13, anatanga imipira 11 ivamo ibindi bitego.
Uyu asanze Rayon Sports yaramaze gutangaza abandi bakinnyi barimo Antonio Atisso Kodjo wo muri Togo, Nizeyimana Mubarak, Nkundimana Fabio, Charles Tchouplaou, Matumona Kanda Abbel, Nisingizwe Christian, Nshuti Didier na Ndayishimiye Didier.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!