00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kera kabaye Girumugisha Jean Claude yerekanywe muri Al Ahli Tripoli

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 August 2026 saa 07:58
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi akora imyitozo ariko atarashyira umukono ku masezerano, rutahizamu w’Umurundi ukina anyuze mu mpande, Girumugisha Jean Claude, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Al Ahli Tripoli yo muri Libya mu gihe cy’imyaka ibiri.

Girumugisha wakiniraga Al Hilal SC yo muri Sudani, ni umwe mu bakinnyi bakomeye bavuzwe cyane ku isoko ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi, kuko yifuzwaga n’amakipe akomeye.

Gusa Al Ahli Tripoli yo muri Libya yagaragaje intambwe kurenza andi makipe, ndetse imwifashisha mu mikino ya gicuti, gusa itinda kumusinyisha kuko hari ibiganiro byari bitararangira n’ikipe ye.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al Ahli Tripoli akazayikinira mu gihe cy’imyaka ibiri, ari na ko asezera ku ikipe yahozemo bidasubirwaho.

Yagize ati “Buri rugendo rugira ibyarwo, uyu munsi urwanjye rugeze ku iherezo, nyuma y’imyaka itatu muri iyi kipe. Ndashaka gushimira byimazeyo ikipe nahozemo ya Al Hilal SC, Perezida wayo, abakinnyi, abatoza, n’undi wese wabigizemo uruhare by’umwihariko abafana.”

“Mwarakoze kungirira icyizere, kumba iruhande mugatuma igihe maze hano kimbera umunezero n’ibyo ntazibagirwa byinshi. Byari iby’agaciro kwambara ikirango cya Al Hilal SC.”

Nubwo hatatangajwe amafaranga yatanzwe kuri uyu mukinnyi, bivugwa ko Al Ahli Tripoli yamutanzeho ibihumbi 850$ [1.248.361.850 Frw], ikamwambura andi makipe arimo na Young Africans SC yo muri Tanzania.

Girumugisha ni we wabaye umukinnyi mwiza muri BK Pro League mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26, nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana iyi Shampiyona y’u Rwanda.

Asanze iyi kipe yo muri Libya ikinamo Umunyarwanda Manzi Thierry, wanafashije iyi kipe kwegukana Igikombe cya Shampiyona cya 2025/26 n’Igikombe kiruta ibindi muri Libya.

Girumugisha ni umukinnyi w'ingenzi waguzwe na Al Ahli Tripoli
Girumugisha Jean Claude wakiniraga Al Hilal SC yerekanywe muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya
Al Ahli Tripoli irimo Manzi yegukanye Igikombe cya Shampiyona iheruka muri Libya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages