Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026, ni bwo hakinwe umukino w’Umunsi wa 33 wa Shampiyona y’Icyociro cya Mbere muri Arabie Saoudite, ukaba ari umunsi ubanziriza uwa nyuma.
Al Nassr yakiriye umukino, ndetse inarusha amanota atanu Al Hilal Saudi Club ya kabiri. Yasabwaga gutsinda, ikayirusha umunani ndetse igahita yegukana igikombe.
Umukino watangiye impande zombi zitagera imbere y’izamu cyane, ariko ku munota wa 17, Karim Benzema wa Al Hilal Saudi Club ashyira umupira mu izamu ariko amashusho ya VAR agaragaza ko yaraririye.
Ibi byakanguye Al Nassr yari iwayo, itangira gusatira cyane ndetse ibona igitego ku munota wa 37, gitsinzwe na Mohamed Simakan, ku mupira yaherejwe na mugenzi we Kingsley Coman.
Igice cya mbere cyarangiye Al Nassr iyoboye umukino, mu cya kabiri Umutoza wa Al Hilal, Simone Inzaghi, akora impinduka zatumye akuramo Karim Benzema, Salem Al Dawsari na Hassan Tambakti, ashyiramo Marcos Leonardo, Sultan Mandash na Ali Lajami.
Aba bakomeje gusatirana imbaraga, dore ko Al Nassr yari yasubiye inyuma, ariko igitego gikomeza kubura.
Jorge Jesus utoza Al Nassr na we yakuye mu kibuga Marcelo Brozovic wavunitse na Kingsley Coman na Cristiano Ronaldo, ashyiramo Ayman Yahya, Nader Al Sharari na Abdullah Al Hamdan.
Mu minota y’inyongera, Al Hilal yishyuye igitego ku makosa yakozwe n’umunyezamu wayo Bento witsinze. Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yakomeje kurusha Al-Hilal amanota atanu ariko isigaje umukino umwe isabwa kuzatsinda cyangwa ikawunganya.
Ni mu gihe Al-Hilal SC isigaje imikino ibiri isabwa gutsinda ariko bikaba byaba ngombwa ko Al-Nassr itsindwa.
Al Nassr iheruka Igikombe cya Shampiyona ya Arabie Saoudite mu mwaka w’imikino wa 2018/19. Kuva mu 2022 Cristiano Ronaldo ayigezemo yegukanye kimwe cya Arab Club Champions Cup yatwaye mu 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!